issa
Real Madrid na Xabi Alonso: Kuvugurura icyerekezo no gushyiraho ikiragano gishya

May 27, 2025 - 13:27
 0

Ubwo Real Madrid yatangazaga ko Xabi Alonso agiye gusimbura Carlo Ancelotti nk’umutoza mukuru byari nk’inkuru itegerejwe ariko kandi ifite imizi kuko Xabi atari umuntu mushya i Madrid, ni nk’umwana ugarutse iwabo uvuye guhaha ubwenge, imbaraga n’inyota byo kongera kugarurira ubuhangange umuryango we

Real Madrid mu gihe yari imaze ishingira ku bakinnyi bafite amazina aremereye cyane ariko ntitange umusaruro ukwiye, Xabi Alonso, azanye ibintu bibiri by’ingenzi bizafasha kubaka iyi kipe harimo uburyo bugezweho bw’imikinire no kubaka ikizere cy’ibikombe.

Muri Bayern Leverkusen, Alonso yubatse uburyo bwa 3-4-2-1 butandukanye n’ibisanzwe byari bimenyerewe muri Bundesliga. Ubuhanga bwe bwo guhuza abakinnyi ku kibuga, kububakira ku bitekerezo bihamye no kwigira ku makosa make byagaragaje ubuhanga budasanzwe mu kuyobora umukino, Abasesenguzi bise “imyitwarire ishingiye ku bwisanzure” ikipe ifite gahunda ariko idafunze ubuhanga bw’umukinnyi.

Alonso azanye umuco mushya wo kudaheza impano z’abakiri bato. Uyu mutoza ntiyatinya gushyira umukinnyi muto mu mukino ukomeye aho ibi byagaragaye igihe yizera Florian Wirtz akiri muto muri Leverkusen akamugira inkingi y’ingenzi muri Levekursen. Muri Madrid naho hari amaraso mashya nka Arda Güler, Nico Paz, Endrick n’abandi, Alonso ashobora kubafasha kuzamuka ariko anabatoze kubazwa inshingano atabakingira ikibaba, Alonso azabahuza neza n’abato, yubake ikipe y’ahazaza itari iy’umwaka umwe gusa.

Nta kindi kigaragaza neza uko Alonso yubaka ikipe nk’ubwirinzi bwe muri Leverkusen. Mu mikino 51 muri Bundesliga ikipe ye ntiyigeze itsindwa umukino n’umwe mu mwaka w’imikino wa 2023–24. Ubwirinzi bukomeye si ikintu gishya kuri we, ahubwo ni igitekerezo cyubakiye ku mikorere, ubushishozi no gukorera hamwe.

Alonso si umushyitsi mu mabara y’umweru, yakiniye Real Madrid hagati ya 2009 na 2014 agira uruhare mu gutwara UEFA Champions League n’ibikombe bya La Liga. Ubu agarutse nk’umutoza afite intego imwe yo kubaka Real Madrid nshya y’ibikombe, yubakiye ku buhanga.

Urugendo rwa Xabi Alonso ruratangiye, si urugendo rwo kongera gutsinda gusa ahubwo nurugendo rwo gusubiza Real Madrid icyubahiro gishingiye ku bunararibonye, imiyoborere  ihamye n’icyerekezo gihamye.

Bitero Am the captain of my soul. 0791517856

Real Madrid na Xabi Alonso: Kuvugurura icyerekezo no gushyiraho ikiragano gishya

May 27, 2025 - 13:27
May 27, 2025 - 13:42