
Rayon Sports ivanye i Huye amahirwe menshi yo kugera Final y’igikombe cy’Amahoro
Ikipe ya Rayon Sports na Mukura Victory Sports zinganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro.
Ku isaha ya saa cyenda z’amanwa zo kuri uyu wa kabiri tariki 22 mata 2025, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye gukina n’ikipe ya Mukura Victory Sports. Ni umukino utari woroshye wagomba gukinwa iminota 63 gusa yari isigaye kugirango umukino urangire.
Ikipe ya Mukura Victory Sports niyo yatangiye yataka cyane ikipe ya Rayon Sports ariko ukabona ko gutsinda igitego bikomeza kuyikomerera cyane.
Ikipe ya Rayon Sports wabonaga uko ikina isa niyicungana n’uyu mukino kuko izi neza ko umukino wo kwishyura ugomba kubera iwayo.
Igice cya mbere cyaje kurangira ikipe zombi zinganyije 0-0. Ntiwavuga ko hari igikomeye cyabaye kuko ikipe zakiniraga hagati mu kibuga zicungana cyane.
Igice cya kabiri ikipe ya Rayon Sports yaje n’ubundi irimo gutwara umukino gacye gacye ndetse irimo gucungana n’iminota ariko kandi ukabona ko birimo kuyihira.
Ku munota wa 58, ikipe ya Rayon Sports yaje kubona igitego gitsinzwe na Biramahire Abeddy, nyuma y’impinduka zari zakozwe n’umutoza Rwaka Claude akinjiza mu kibuga abarimo Niyonzima Olivier Sefu ndetse na Aziz Bassane.
Ku munota wa 62, abasore ba Mukura VS bazamukanye umupira bihuta cyane abasore ba Rayon Sports bahita bashyira umupira muri Koroneri iterwa neza na Niyonizeye Fred, Boateng Mensah ahita ashyira mu izamu rya Rayon Sports, Mukura iba inganyije na Rayon Sports.
Ikipe ya Mukura Victory Sports yahise itangira kwataka cyane izamu rya Rayon Sports kuva ku munota wa 72 ariko kugira icyo ikora bikomeza kuyigora cyane.
Mu minota isaga iya nyuma, ikipe ya Rayon Sports yaje kubona amahirwe ku mupira wari uhererekanwe na Muhire Kevin ndetse na Adama Bagayogo ariko ahereje Aziz Bassane ateye ishoti umupira uca ku ruhande.
Ikipe ya Rayon Sports na Mukura Victory Sports zanganyije igitego 1-1 mu mukino waberaga mu karere ka Huye.
Rayon Sports kunganya na Mukura Victory Sports birayiha amahirwe menshi yo gukomeza kuko yabonye igitego cyo hanze, bivuze ko kunganya 0-0 mu mukino wo kwishyura yahita ikomeza.
Umukino wo kwishyura biteganyijwe ko uzaba tariki 30 mata 2025. Kuri iyi tariki hazakinwa imikino 2, uzahuza ikipe ya APR FC na Police FC ndetse na Rayon Sports na Mukura Victory Sports.
Rayon Sports inganyije na Mukura VS igitego 1-1