issa
Abderrahim Taleb uryohewe no kuba muri APR FC nta gikombe ashaka gusiga inyuma

Jan 29, 2026 - 09:06
 0

Umunya-Marocco utoza APR FC, Abderrahim Taleb, yagaragaje ko yishimiye kuba muri iyi kipe ariko kandi akaba yifuza gutwara buri gikombe cyose APR FC izakinira hano mu Rwanda.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Gatatu tariki 28 Mutarama 2026, nyuma y’umukino wa 1/2 w’igikombe cy’intwari APR FC yatsinzemo AS Kigali ibitego 3-0.

Umutoza wa APR FC yishimiye ibi bitego APR FC yatsinze kuko yabonye hagati mu bakinnyi bafite ubwiyumvane ariko kandi akishimira ko ibyo amaze igihe abigisha abona barimo kugenda babishyira mu bikorwa, bimuha icyizere cyo gukomeza kubaka APR FC ikomeye.

Abderrahim Taleb, ubwo yazaga hano mu APR FC mu biganiro yagiranye n’ubuyobozi ngo yababwiye ko ataje hano mu Rwanda kwiyerekana gusa ahubwo ashaka no guhatanira buri gikombe gikinirwa hano mu Rwanda. Ibi yabigarutseho muri iki kiganiro n’itangazamakuru yemeza ko n’iki gikombe cy’Intwari bagishaka nyuma yo gutwara Super Cup.

Yagize ati “ Nk’uko nabibwiye abayobozi n’abafana ba APR FC, sinaje hano kuza kwiyerekana gusa ahubwo twaje guhatanira ibikombe byose. Tumaze kwegukana Super Cup, none kuki tutatwara n’iki gikombe cyo ku Cyumweru? Kandi kuki tutarwanira n’igikombe cya shampiyona? Nubwo twanyazwe amanota abiri mu mikino iheruka, mu by’ukuri twagombaga kuba turi ku mwanya wa mbere. Hari imikino itatu twatanzeho amashusho kuri federasiyo, abasifuzi babiri barahagarikwa, ariko twe twatakaje amanota umunani. Ni yo mpamvu navuze ko ushaka gutsinda APR FC abikora mu kibuga, atari ku meza.”

Uyu mutoza yatangaje ko yishimiye kuba muri APR FC , ndetse yishimiye abakinnyi be bitewe n’imyitwarire myiza barimo kugaragaza n’uko bakunze ikipe barimo ya APR FC.

Yagize ati “ Twatwaye Super Cup, ariko ibyo ni amateka. Ubu twibanze ku mukino ukurikira. Kuki tutawutsinda? Uko byagenda kose, ndishimira abakinnyi banjye, ni abakinnyi bafite ‘discipline’, bakunda APR FC kandi barengera amabara yayo. Nk’uko nabivuze mu nama yo muri iki gitondo, kwambara umwambaro wa APR FC ni icyubahiro, ariko kuwurengera ni inshingano.”

Ikipe ya APR FC nyuma yo kwitwara neza byahise bituma igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari aho itegereje ikipe izahura nayo hagati ya Rayon Sports na Police FC zirakina kuri uyu wa Kane tariki 29 Mutarama 2026.

Umutoza wa Rayon Sports Bruno Ferry yarebye uyu mukino

Chairman wa APR FC yarebye uyu mukino APR FC yatsinzemo AS Kigali

Perezida wa Rayon Sports Murenzi Abdallah ari mu bakurikiye uyu mukino

AMAFOTO: RWANDA MAGAZINE

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Abderrahim Taleb uryohewe no kuba muri APR FC nta gikombe ashaka gusiga inyuma

Jan 29, 2026 - 09:06
Jan 29, 2026 - 09:22