Ibya Torsten Frank watozaga Amavubi byashyizweho akadomo

Jan 24, 2025 - 16:50
 0

Umudage watoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Frank Torsten Spittler, ntabwo yongerewe amasezerano.

Mu ijoro rya cyeye tariki 21 Mutarama 2025, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ryashyize hanze itangazo rimenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru rivuga ko uwari umutoza Frank Spitller atongerewe amasezerano.

Tariki 31 Ukuboza 2024 nibwo amasezerano y’umudage watozaga Amavubi Frank Spitller y’umwaka yasinye yarangiye ndetse arangira atari mu Rwanda kuko yari yagiye iwabo mu biruhuko.

Nyuma yo gusoza amasezerano perezida wa FERWAFA Munyentwari Alphonse, yatangaje ko ibiganiro nawe bigeze kure ndetse avuga ko mu gihe cya vuba umwanzuro urajya ahagaragara.

Mu itangazo FERWAFA yashyize hanze yavuze ko nyuma y’ibiganiro bitandukanye bagiranye na Torsten Spitller hafashwe umwanzuro wo kutamwongerera amasezerano y’akazi.

Muri iri tangazo FERWAFA yavuze ko undi mutoza ugomba kuramutswa Amavubi arajya ahagaragara mu gihe cyavuba. Amakuru ahari avuga ko ibiganiro FERWAFA yagiranye n’uyu mutoza batumvikanye kubyo yasabaga kuko ngo byasaga nk’urimo kubavuna.

Ishyiramwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA rifite igihe kitarenze mu kwezi kwa Werurwe ikaba yamaze kubona umutoza kuko tariki 17 Werurwe 2025, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izakina umukino n’ikipe y’igihugu ya Nigeria mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi cyizaba 2026.

Umutoza Torsten Frank Spitller ntawashidikanyaga ku kongerwa amasezerano bitewe ni uko yari amaze guhindura ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ariko nyuma y’ibiganiro ntabwo bikunze ko akomezanya n’iyi kipe.

Mu gihe cy’umwaka Frank Spitller yatoje hano mu Rwanda, Amavubi yari ayoboye itsinda ryo gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi n’amanota 7 ariko kandi u Rwanda rwabuze itike yo gukina igikombe cy’afurika ku munota wa nyuma kuko twanganyaga amanota 8 na Benin ariko kubera ibitego Benin aba ari yo ikomeza.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.