Rayon Sports WFC itwawe igikombe na JKT Queens yo muri Tanzania
Rayon Sports WFC itsindiwe ku mukino wa nyuma na JKT Queens igitego 1-0 inzozi zayo ntizaba impamo.
Kuri uyu wa kabiri tariki 16 Nzeri 2025, nibwo Rayon Sports WFC yakinnye umukino wa nyuma wa CECAFA Champions League na JKT Queens yo mu gihugu cya Tanzania.
Ni umukino watangiye Saa munani z’amanwa waberaga kuri Kasarani Stadium mu gihugu cya Kenya. Rayon Sports yatangiye ubona nta gihunga abakinnyi bafite ariko ukabona ko JKT Queens irimo kubarusha gukina umupira wo guhererekanya cyane.
Rayon Sports yahushije uburyo bukomeye ku munota wa 2, yaje gukora amakosa binyuze kuri ba myugariro bayo barangaye ariko bigakorwa cyane n’umuzamu Ndakimana Angeline watinze gusohoka bikarangira atsinzwe igitego.
Byari ku munota wa 5 gusa, nibwo iki gitego cyabonetse gitsinzwe na Winfrida Gerald. Igice cya mbere cyaje kurangira ari cyo gitego gitandukanyije izi mpande zombi.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi ariko Rayon Sports ikaba ari yo yari ifite igitutu cyinshi kuko yasabwaga gutsinda igitego cyo kwishyura.
Rayon Sport yakomeje kugenda igerageza uburyo bumwe na bumwe ariko bakomeze kugorwa cyane n’umuzamu wa JKT Queens wakomezaga gukuramo imipira ikomeye.
Mu minota 4 y’inyongera JKT Queens yaje guhusha igitego cya kabiri ku mupira mwiza yarengeje umuzamu ariko myugariro wa Rayon Sports awukuriramo ku murongo.
Umukino warangiye JKT Queens ari yo yegukanye igikombe cya CECAFA Champions League nyuma yo gutsinda igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 5 gusa.
Ni umukino Rayon Sports WFC yakinanye umutima n’imbaraga ubona ishaka intsinzi ariko ntibyagenda neza nkuko babishaka. JKT Queens ibashije kubona itike yo kugera mu matsinda ya CAF Women’s Champions League nyuma yo kwitwara neza igatwara igikombe.


Kinyarwanda
English
Swahili









