Rayon Sport ishobora kuzagorwa no kubona aho ikinira umukino ubanza wa CAF Confederation Cup
Umukino ubanza wa CAF Confederations Cup, Rayon Sports izakina na Singda Black Star ushobora kutazabera kuri Kigali Pele Stadium.
Tariki 11 Kanama 2025, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ko u Rwanda rufite Sitade ebyiri zemewe ku rwego mpuzamahanga, Kigali Pele Stadium ndetse na Sitade Amahoro.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze kumenyeshwa ko Kigali Pele Stadium, itujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga ku buryo ishobora kwakira imikino ya CAF Champions League ndetse na CAF Confederations Cup.
Biravugwa ko CAF yashyize Kigali Pele stadium mu cyiciro cya mbere aho stade zikirimo zakira amarushanwa arimo ayo gushaka itike ya Champions League n’Igikombe cya Afurika mu bagore, gushaka itike ya CAN mu bahungu batarengeje 17, 20 na 23 mu bagabo ndetse n’amarushanwa ya FIFA y’abato mu bakobwa.
Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika arimo Rayon Sports izakina CAF Confederations Cup ndetse na APR FC izakina CAF Champions League. Aya makipe kugeza ubu yamaze kumenyeshwa ko Kigali Pele Stadium itazakoreshwa muri iyi mikino azitabira.
Rayon Sports izakina CAF Confederations Cup tariki 19 Nzeri 2025 nkuko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga za CAF, bivuze ko itigeze isaba guhindurirwa itariki y’umukino. Uyu mukino wayo ntabwo wabera kuri sitade amahoro kuko kuva tariki 15-28 izaba ifunze kubera amagare.
Umukino ubanza wo APR FC izakinamo na Pyramids FC uri tariki 1 Ukwakira 2025, nyuma yuko isabye ko uyu mukino wakwegezwa inyuma kubera Sitade Amahoro izaba ifunze kubera Shampiyona y’isi y’amagare. Nyuma y’iminsi 4 gusa hazahita hakinwa umukino wo kwishyura ubere mu gihugu cya Misiri.


Kinyarwanda
English
Swahili









