Gen. Makenga yasabye abapolisi ba mbere ba AFC/M23 gukora itandukaniro
Umugaba Mukuru w’Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, ubwo yayoboraga umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Igipolisi gishya cy’iri huriro, yasabye abapolisi bacyo batangiye imirimo kwitandukanya n’imyitwarire mibi y’Igipolisi cya Leta ya Congo. Yabasabye kwirinda ubusinzi, ruswa n’ikoreshwa nabi ry’ububasha bahawe.
Uyu muhango wabaye ku Cyumweru, tariki ya 24 Kanama 2025, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bimwe bikorera mu Burasirazuba bwa Congo. Ni ku nshuro ya mbere AFC/M23 itangije igipolisi kuva yafata ibice birimo n’umujyi wa Goma. Iki gipolisi cyahawe izina rya Police d’Élite.
Mu birori byo kugitangiza, abapolisi bashya berekanye imyitozo bahawe irimo kurwanya imyigaragambyo, gutabara abari mu kaga no gucunga umutekano wo mu muhanda.
Maj Gen Makenga yabasabye kuba abapolisi barangwa n’indangagaciro, bashyira imbere ubunyamwuga, kugira ngo abaturage bo mu bice bigenzura babagirire icyizere. Yibukije ko igipolisi gishya kigomba kuba inshuti y’abaturage, kibabera uburinzi aho kubabera umutwaro.
Yakomeje avuga ko inzego z’umutekano za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikunze kurangwa n’ibikorwa byo guhohotera abaturage birimo kubambura, kubica, kubafata ku ngufu no kubaka ruswa. Aburira aba bapolisi bashya ko ayo makosa atazihanganirwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









