issa
U Bushinwa bwitambitse inyungu za Amerika muri RD Congo

Jan 15, 2026 - 09:06
 0

Biravugwa ko igihugu cy’u Bushinwa cyabaye intambamyi ku bakandida Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashakaga gutanga ngo bayobore ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO).

Kuva mu mpera z’umwaka wa 2025, ubutumwa bwa MONUSCO buri mu bihe by’inzibacyuho, nyuma y’uko umunya-Guinée Bissau, Bintu Keita, wari Umuyobozi wabwo ashoje manda ye, bigasiga ubu butumwa budafite ubuyobora ku mugaragaro.

Amakuru aturuka mu nzego za dipolomasi avuga ko Leta ya Washington yifuzaga ko umwe mu Banyamerika babiri barimo David Gressly, wahoze ari intumwa yihariye yungirije mu butumwa bwa MONUSCO, cyangwa James Swan wabaye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kinshasa hagati ya 2013 na 2016, yagirwa umuyobozi mushya w’ubu butumwa.

Ikinyamakuru Africa Intelligence kivuga ko n’ubwo ishyirwaho ry’umuyobozi w’ubutumwa bwa Loni riri mu bubasha bwihariye bw’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, asabwa kubanza kugisha inama ibihugu bitanu bihoraho bigize Akanama k’Umutekano ka Loni.

Ibyo bisobanura ko mu gihe kimwe muri ibyo bihugu byaba byanze umukandida runaka, kandidatire ye ishobora guhita ihagarikwa burundu. U Bushinwa, nk’igihugu gihoraho muri ako kanama, ngo ni cyo cyitambitse iryo shyirwaho, bitewe n’umubano utifashe neza uri hagati yabwo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu minsi ishize, Beijing na Washington byagiye bigaragaza kutumvikana ku ngingo zitandukanye zirimo n’ibijyanye n’ibibazo bya politiki mpuzamahanga, aho u Bushinwa buherutse kwamagana ku mugaragaro ibikorwa Amerika ishinjwa byo gushimuta Perezida wa Venezuela.

Kuri ubu, biteganyijwe ko umuyobozi mushya wa MONUSCO azamenyekana muri uyu mwaka wa 2026, kimwe n’abazayobora ubundi butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu bihugu bya Libya na Yémen.