issa
Kigali: Umukobwa yabaye umutinganyi kugira ngo bimufashe kujya mu mahanga

Jan 15, 2026 - 10:10
 0

Mu bihugu bimwe na bimwe usanga hari aho kuryamana kw’abahuje igitsina byemewe ariko hakaba n’aho biba ari ikizira mu maso y’abantu ku buryo binahanirwa n’amategeko nubwo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ihora ibishinja guhonyora uburenganzira bwa muntu. Hari n’ahandi nko mu Rwanda ntacyo bivugwaho.

Nubwo ubutinganyi buhabanye n’umuco nyarwanda, hari ababikora bakavuga babyinjiyemo ku bushake bwabo, ahubwo ari amikoro make abasunika ndetse hakaba hari n’abagaragaza ko babigiyemo kubera ikigare cya bagenzi babo. 

Uwase (izina ryahinduwe), ni umwe mu bakobwa baganiriye na UKWELITIMES, wemeza ko amaze imyaka 10 akundana na bagenzi be bahuje igitsina. 

Uyu mukobwa ufite imyaka 36 y’amavuko utuye mu Mujyi wa Kigali yemeza ko yavutse nk’abandi ndetse nta kibazo afite kubera ko kuva afite imyaka  20 kugeza kuri 24 yakundanye n’abasore bagera kuri batatu. 

Uwase avuga ko yatangiye ibyo gukundana n’abakobwa bagenzi be afite imyaka 26 y’amavuko, ubwo yari amaze imyaka ibiri gusa arangije amashuri yisumbuye. 

Yemeza ko yabaye umutinganyi bitewe no kugendera mu kigare cy’abakobwa bagenzi be ndetse no kugira ngo bizamufashe kugera ku mugabane w’u Burayi n’uwa Amerika.

Yagize ati “ Byahereye ku ishuri kuko twarararanaga na mugenzi wanjye noneho arantereta nyine nawe urabyumva mbanza ndanga ariko nyuma nzakwisanga mu rukondo uko.” 

Yakomeje agira ati “ Nashidutse ngendeye mu kigare nyine nisanga muri ubwo buzima bwo gukundana na bagenzi uko gusa n’uko bambwiraga ko ninshaka kujya hanze nzahita mbona ibyangombwa vuba rero bya bindi byacu byo gukunda iby’Isi nanjye nahise mbijyamo ariko nziko ningera hanze nzabivamo.” 

Yakomejea avuga ko gukunda iby’isi no gukira vuba nabyo biri mu byatumye aba umutinganyi. 

Ati “ Ntabwo ndi umutinganyi kuko umutinganyi ni nk’igitutsi, navutse nk’abandi ahubwo kubera ko bagenzi banjye bambwiraga ko bibamo amafaranga ndetse bahabwa amafaranga menshi n’imiryango mpuzamahanga itandukanye.” 

Akomeza agira ati “ Erega nari umukobwa nk’abandi gusa natangiye kwanga abahungu nyuma y’uko umusore twakundanaga yanteye inda arayihakana nahise mbazinukwa noneho noneho mpuye n’abandi bakobwa bagenzi banjye biba akarusho.” 

Uwase yakomeje avuga ko abakobwa bagenzi be bamwumfishaga uburyo abakundana bahuje ibitsina bose iyo bashaka ibyangombwa byo kujya mu mahanga bahita babihabwa ako kanya. 

Ati “ Nakunze nifuza kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa ii Burayi rero kuko bambwiraga ko ushatse VIZA wese ahita ayihabwa nagiyemo nihuse ariko siko nabisanze.” 

Yongeyeho ko hari abantu benshi bajya mu butinganyi batabikunze ahubwo bashaka amafaranga cyangwa ibyangombwa bya bageza ku iyindi migabane. 

Ati “ Nyine ikigare kibaho umuntu akakigenderamo wenda agatera imbere cyangwa akangirika, njye sinabashije kujya muri Amerika cyangwa i Burayi kandi aribyo nari ngamije gusa ntwabwo mbyicuza kuko mbayeho neza nk’abandi banyarwanda.”

Yongeyeho ko ubwo yajyaga mu butinganyi abantu benshi barimo n’abo mumuryango we bamuhaye akato ndetse banamufata nk’igicibwa ariko muri iki gihe ameze neza kubera ko babyakiriye. 

Ati “ Ntibazakubeshye iyo ufite ifaranga umeze neza aantu baragukunda none se ko nkora mfite akazu mbayeho neza ntawe nsaba urumva banyangira iki?”