Nyarugenge: Polisi yafashe babiri bakekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano
Polisi ikorera mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge, yafashe abagabo babiri uwitwa Munyemana Athanase w’imyaka 41 na Habimana Augustin ufite imyaka 33, bafite amafaranga ibihumbi 10 by’amadorari ya Amerika y’amiganano.
Aba bagabo polisi yabataye muri yombi ku wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2024 ubwo bari bagiye kuyavungisha muri Forex Bureau yitwa Shahansh, iherereye mu Mujyi rwa gati ahazwi nko ku i posita.
Aba bagabo bafashwe biturutse ku bakozi b’iyi forex bureau bahamagaye Polisi bayibwira ko hari abantu baje kuvunjisha amafaranga y’amahimbano, abapolisi bagezeyo barabafata
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko aba bagabo babajijwe aho bakuye aya mafaranga ntibagaragaza inkomoko yayo ndetse iperereza rikomeje hagamijwe kumenya inkomoko yayo no gufata abandi bakorana nabo.
Yongeyeho ko bakorewe dosiye bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha RIB ngo bakurikiranwe ku cyaha cyo gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano.
CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abakozi b’iyi ferex bureau bashishoje bakabona ko aya mafaranga ari amahimbano kandi bagatanga amakuru kuri Polisi aya mafaranga agafatwa atarakwirakwizwa mu baturage.
Yaboneyeho kwibutsa abantu bose kujya bashishoza igihe bahawe amafaranga kubera ko hari abatekamutwe bacura amafaranga bagamije kwiba abaturage, by’umwihariko abacuruzi.
Ati “ By’Umwihariko abacuruzi bakira amafaranga menshi barashishikarizwa kujya bashishoza cyangwa bagatunga utumashini dusuzuma ko amafaranga ari mazima birinda gutuburirwa.
Polisi kandi irihaniza abantu bose bishora mu bikorwa byo gucura amafaranga kubireka kuko batazihanganirwa gufatwa kuko ari abagizi banabi bamunga ubukungu bw’igihugu.
Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7). Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).


Kinyarwanda
English
Swahili









