Nyagatare: Umurambo w'umunyeshuri wasanzwe mu gishanga
Umwana w'umukobwa wigaga mu mwaka wa Gatatu wa mashuri yisumbuye mu Karere ka Nyagatare, umurambo we wasanzwe mu gishanga. Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare buvuga ko n'ubwo hatangiye iperereza ku rupfu rwe ariko ibimenyetso byagaragaye byatumye hakekwa ko yiyahuje umuti wica imbeba.
Uwo mwana ufite imyaka 18, umuryango we utuye mu Mudugudu wa Bushoga Akagari ka Bushoga mu Murenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare. Abaturage, bavuga ko yavuye iwabo ku mugoroba wo ku wa 26 Mutarama 2026, umurambo we uboneka mu gitondo cyo ku wa 27 Mutarama 2026.
Uyu murambo w'uwo mwana wabonetse mu gishanga mu kagari ka Karushuga, mu gihe umuryango we waherukanaga nawe ku mugoroba wo kuwa mbere, ubwo yavaga iwabo agiye gusura abanyeshuri bigana ku Rwunge rw'Amashuri rwa Cyonyo mu mwaka wa Gatatu mu mashuri yisumbuye nkuko byatangajwe na BTN TV dukesha iyi nkuru.
Abaturage bakeka ko uwo mwana yishwe n'abagizi ba nabi bakamujugunya ku nkombe z'icyuzi ariko abandi bakavuga ko ashobora kuba yiyahuje umuti w'imbeba.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare w'Agateganyo, Kakooza Henry yabwiye BTN, ko uwo mwana umurambo we wabonetse hafi y'amazi ariko ahamya ko ntakigaragaza ko yishwe ahubwo ko hakekwa ko yiyahuye.
Yagize ati" Twamenye mu rukerera ko hari umwana w'umukobwa, witwa Murekatete Celine babonye yapfuye, iperereza riracyakomeje ariko icyo dutekereza nuko nyakwigendera ashobora kuba yiyahuye.
Yakomeje agira ati " Birashoboka ko yiyahuye kubera impamvu n' ebyiri cyangwa eshatu, iya mbere yaramaze iminsi avuga ko aziyahura, ariko n' ejo yaguze umuti w'imbeba arikumwe n'undi muntu, ariko uwo muntu ntayabimenya ko afite umuti w'imbeba, kandi naho umurambo we bawusanze, bahasanze agacupa kanukamo umuti w'imbeba ndetse nyakwigendera yanukaga umuti w'imbeba. Bishoboka ko yiyahuye ariko ntitwabihamya kugeza iperereza rirangiye."


Kinyarwanda
English
Swahili









