Wizkid yihariye Apple Music
Wizkid yasize abahanzi bose bo munsi y'ubutayu bwa Sahara mu kugira indirimbo zumviswe cyane ku mbuga zicururizwaho imiziki. Ni mu gihe Drake ari we wumviswe cyane kuri Apple Music mu 2025.
Urubuga rucuruza imiziki mu buryo bw'amajwi rwa Apple Music rwashyize hanze urutonde rw'abahanzi bumviswe cyane mu mwaka wa 2025.
Ni urutonde rwerekana inshuro abahanzi bumviswe mu mwaka wose wa 2025. Nyamara nubwo muri Nigeria benshi mu bahanzi bashyize hanze imizingo bakanakora ibitaramo byo kuzamamaza,ntabwo byigeze birushya Wiz Kid wari warashyize hanze album yitwa Morayo mu 2024.
Kuri Apple Music umuzingo wa Wizkid niwo wumviswe cyane mu 2025. Ni album igizwe n’indirimbo 25 ariko zose zarumviswe cyane. Kuri iyo album kandi,indirimbo yitwa Kese niyo yakinwe cyane kuri radiyo zo muri Nigeria.
Kuri ubu Wizkid niwe muhanzi wo muri Afurika wujuje miliyali 10 z'abumvise indirimbo ze kuri Spotify. Ku ruhando mpuzamahanga Drake niwe wumviswe cyane mu 2025 kuri Apple Music.
Imibare yerekana ko Wizkid yumviswe na miliyali zirindwi (7] ku mbuga zose zicururizwaho imiziki.


Kinyarwanda
English
Swahili









