
Idris Elba na Leta ya Ghana baganiriye ku bufatanye muri sinema
Icyamamare muri sinema Idris Elba yagiranye ibiganiro na Perezida wa Ghana John Dramani Mahama, ku bufatanye mu mushinga wo gushinga icyanya cyahariwe sinema muri iki gihugu mu rwego rwo guteza imbere impano z'abakiri bato muri sinema no gukurura abashoramari mpuzamahanga.
Idris Elba n'ikipe ye bakiriwe mu Ngoro y'Umukuru w'Igihugu Mahama muri Accra, bamurika umushinga bise "Arts Heritage District" wo gutangiza icyanya cyizajya kiberamo ibikorwa bya sinema muri Ghana.
Bapanze ko icyo cyanya cyashyirwa mu gace ka Osu Castle mu murwa mukuru Accra, aho Elba n'ikipe ye bumva ko uyu mushinga Leta yawukorana n'abikorera.
Elba yasobanuriye Perezida Muhama ko uyu mushinga wazamura abana bakiri bato bafite impano muri sinema, ndetse kandi bikazamura uruganda rwa sinema muri Ghana ku ruhando mpuzamahanga.
Uyu mugabo yasobanuye ko Leta yashyiraho amategeko akurura abashoramari muri sinema ya Ghana kugira ngo umushinga uzagende neza.
Perezida Muhama yashimye umushinga wa Elba, ashimangira ko ugomba kuba unoze neza kugira ngo uzamure abakiri bato muri sinema kandi Ghana ibe igicumbi cya sinema muri Afurika.
Umushinga wa Elba wakiriwe neza Accra, aho byari ibiganiro byanitabiriwe n'abandi bazwi mu myidagaduro y'iki gihugu barimo; George Nii Armah, Chris Attoh, Kalsoume Sinare na Adjetey Anang.