issa
Davido yacyeje u Rwanda mu nama ya Africa CEO Forum

May 13, 2025 - 18:33
 0

Umuhanzi David Adedeji Adeleke [Davido] washinze Davido Music Worldwide, yasabye abayobozi ba Afurika guteza imbere uruganda rw'ubuhanzi ndetse bakigira ku Rwanda.

Uyu muhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats ukomoka muri Nigeria, yagaragaje ko abona ikizere ku iterambere ry'uruganda rw'ubuhanzi muri Afurika, asaba abahanzi b’Abanyafurika kureka gutekereza ko agaciro kabo bazagabwa n'abo mu Burengerazuba bw'Isi.

Mu kiganiro yatanze mu nama ya Africa CEO Forum, Davido yavuze ko Afurika ifite impano nyinshi kandi zifite ubushobozi bwo guhangana ku rwego mpuzamahanga. Yavuze ko igihe kigeze ngo Abanyafurika bifate iyambere mu guteza imbere impano zabo aho gutegereza ko abandi babaha agaciro.

Davido kandi yashimye u Rwanda, uburyo rwashyize imbaraga mu guteza imbere uruganda rw'ubuhanzi, by'umwihariko mu kubaka ibikorwaremezo bafashe abahanzi bari mu ruganda rw'imyidagaduro. Yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo yashyize imbere ubuhanzi n’ubukerarugendo bushingiye ku myidagaduro, kandi asaba ibindi bihugu bya Afurika gukurikiza uwo mujyo.

Davido yari ahagarariye kompanyi ye ya Davido Music Worldwide

Yasabye abayobozi ba Afurika gushora imari mu bikorwa by’ubuhanzi, gushyigikira abahanzi binyuze mu gushyiraho ibikorwaremezo nk’inzu ndangamurage mu by'ubuhanzi, inzu z’imyidagaduro, amashuri y’ubuhanzi n’ibindi bizamura impano z’urubyiruko.

Yagize ati "Turashoboye, dufite ubuhanga, dufite umuco wihariye kandi Isi yose irawukunda. Nta mpamvu rero yo gutegereza ko babanza kwemera ibyo dukora kugira ngo tumenye agaciro kacu."

Uyu muhanzi kandi yavuze ko we ku giti yabaye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ariko akaza gukorera umuziki we muri Afurika, ndetse wa muziki we ukaza kuba ikimenyabose muri Amerika.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Davido yacyeje u Rwanda mu nama ya Africa CEO Forum

May 13, 2025 - 18:33
May 13, 2025 - 19:09