issa
Tems azaririmbira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’amakipe mato, Jay-Z yahombye miliyoni y'amadolali (Avugwa hanze)

Jun 13, 2025 - 08:53
 0

Amakuru avugwa hanze mu isi y'imyidagaduro twayabateguriye tuyashyira hamwe ku buryo muyasoma bitabagoye. Jordin Sparks wo muri Amerika yekeje umuziki wa Stonebwoy wo muri Ghana, Tems azaririmba ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi cy'amakipe mato ariko Jay-Z ari mu gihimbo cya miliyoni imwe y'amadolali.

Umuhanzikazi wo muri Nigeria umaze kubaka izina I mahanga, Tems yatangajwe nk’uzafatanya n’abarimo J Balvin na Doja Cat bataramira abazakurikira umukino wa nyuma uzabera kuri MetLife Stadium I New York ku itariki 13 Nyakanga 2025.

Global Citizen iri gutegura iki gitaramo yemeje aya makuru dore ko ari yo yahawe isoko ryo gutegura igitaramo cyo kuzasusurutsa abazakurikira umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’amakipe mato.

 Igitaramo kizanyura kuri DAZN.com aho buri wese azagikurikira ku buntu.

Umuyobozi wa Global Citizen, Hugh Evans yasobanuye ko ari ubwa mbere bahuje umukino wa nyuma n’igitaramo kandi yizeye ko bizatanga umunezero ku mamiliyoni azakurikira uriya mukino.

Yanaboneyeho umwanya avuga ko icyo gitaramo kizakusanya miliyoni $100 yo  gufasha mu guteza imbere umupira w’amaguru mu bihugu 200.

Itike imwe izagurishwa muri iyi mikino izajya ivaho idolali rimwe kugirango ifashe muri iriya gahunda yo guteza imbere abakiri bato bifitemo impano mu gukina umupira.

 Jay-Z yahombye miliyoni $ mu mikino y’amahirwe

Jay-Z yahombye miliyoni imwe y’amadolali yari yashyize mu mikino y’amahirwe’bet’ muri shampiyona y’Amerika yitwa NBA.

Brad Pitt aricuza gutandukana na Angelina Jolie

Brad Pitt ari kwicuza cyane nyuma yo gutandukana na Angelina Jolie akaba agira inama ingo zibana kutizerera muri gatanya.

Ku bwe asanga bari gukemura amakimbirane noneho ubuzima bugakomeza batiyambaje gatanya. 

 Brad Pitt wamamaye mu gukina filime, yabwiye ibinyamakuru ko mu rushako habamo amakosa ariko kwihutira gatanya bitanga igisubizo cyihuse ariko bigasiga ibikomere by’ubuzima bwose.

Uyu mugabo w’imyaka 61 y’amavuko akaba afite abana batandatu anavuga ko yemera ko kuba barahanye gatanya byamushegeshe kandi ko ari amakosa yicuza mu buzima.

Kuri ubu Brad Pitt ari mu rukundo na Ines Ramon ariko ntiyishimye nk’uko yakabaye ari kumwe na Angelina Jolie.

Jordin Sparks arashaka indirimbo na Stonebwoy

Umuhanzikazi wo muri Amerika, Jordin Sparks yavuze ko yifuza gukorana indirimbo na Stonebwoy wo muri Ghana uzwiho gukora Dancehall.

Mu kiganiro na Rolling Stone Africa, Jordin Sparks yavuze ko akunda umuziki wa Stonebwoy ariko kandi anahishura ko bafitanye indirimbo izajya hanze vuba. Ni indirimbo izaza kuri album ya Jordan Sparks, indirimbo bakoranye yitwa’No Cry’. 

Jun 13, 2025 - 08:58