issa
Muhanga : Gitifu yatawe muri yombi ashinjwa gukubita umuturage

Jun 13, 2025 - 08:43
 0

Urwego rw’Ubugenzacyaha Sitasiyo ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari n'ukuriye umutekano muri aka gace bashinjwa gukubita umuturage bakamusiga ari intere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Musabwa Aimable, yavuze ko RIB yafunze umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Sholi witwa Niyibizi Sylvain n’ushinzwe umutekano ku rwego rw’ako kagari witwa Niyonshuti Albert.

Musabwa yavuze ko amakuru y’ifungwa ry’abo bakozi yayabwiwe n’umugore w'ushinzwe umutekano mu Kagari ka Sholi.

Ati ”Nta makuru arenze kuri ayo ndamenya ariko icyo nzi ni uko batawe muri yombi mu kanya gashize.”

Uyu muturage wahohotewe yabwiye itangazamakuru ko Mudugudu n’undi mugabo bari kumwe binjiye iwe batangira gusaka mu nzu bamushinja ko hari ibitoki by’umuturage yibye.

Akomeza avuga ko bahise bamushyikiriza n'ukuriye umutekano nawe amushyira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari bafatanya kumukubita bamusiga ari intere.

Yemeza ko bamuhaye umupolisi ariko amugejeje kuri Sitasiyo asanga atamufunga kuko yari yababaye bikomeye amwohereza ku Bitaro ngo abanze yivuze.

Icyo gihe Yamfashije avuga ko bamukubitaga bamuhatira gushinja uwitwa Nyampinga Thèrese ngo avuge ko ari we umutuma kwiba.

Yagize ati ”Bangejeje kuri  Polisi naharaye ijoro rimwe kandi ntabwo nigeze ngoheka kubera ibisebe byo ku kibuno.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Niyibizi Sylvain, we ahakana ko atigeze akubita uyu muturage kuko yageze ku Kagari we adahari. 

Yagize ati ”Cyakora icyo abo bantu basanze iwe ni ibitoki 20, ni we wabisohoye mu nzu bamuzana ku Kagari.”

Gusa uyu muyobozi yemera ko ari we wategetse n'ukuriye umutekano kumuzana ku Kagari kubera ko yabonaga ba nyir'ibyo bitoki bashobora kumugirira nabi ku buryo akeka ko yakubiswe n'abandi bantu atazi.

Jun 13, 2025 - 09:13