Karongi: Umusaza yasanzwe mu mugozi yapfuye
Umusaza w’imyaka 62 witwa Seboyi Vincent, wo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, yasanzwe mu mugozi yapfuye, hakekwa ko yiyahuye uretse ko hatari hamenyekane icyabimuteye.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kambogo mu Kagari ka Nyarugenge Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi.
Umugore wa nyakwigendera, witwa Mukashema Claudine yatangaje ko yavuye guhinga, asanga urugi rufungiye imbere, ararwica kubera ko yumvaga hasa n’aharimo umuntu.
Yavuze ko yageze mu nzu asanga umugabo we mugozi yapfuye, ariko ko atazi icyateye uyu musaza kwiyambura ubuzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarugenge, Mukamana Marceline, yatangaje ko urupfu rwa nyakwigedera barumenye uretse ko bataramenya icyamuteye kwiyahura.
Yavuze ko kugeza ubu icyateye uwo musaza kwiyahura batakizi kubera ko nta makimbirane bari bazi mu rugo rwe.
Yongeyeho ko abaturage badakwiye kwihererana ibibazo aboneraho kubagira inama y’uko uwumvise afite ikibazo yajya ashaka mugenzi we akakimuganiriza ndetse igihe ntamuturage abona yizeye akegera ubuyobozi bukamugira inama.


Kinyarwanda
English
Swahili









