issa
Amajyepfo: Abantu 53 bapfiriye mu mpanuka mu mezi atatu

Nov 12, 2025 - 11:27
 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mezi atatu ashize habaye impanuka 65 zaguyemo abantu 53, umubare munini w’impanuka n’abahitanywe na zo bikaba mu Karere ka Kamonyi.

Ibi byatangajwe ku wa 11 Ugushyingo 2025, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwiswe ‘Turindane Tugereyo Amahoro’ mu Ntara y’Amajyepfo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko bahisemo gutangiriza iyi gahunda yatangirijwe muri aka karere kuko ari ho higanje impanuka muri iyi ntara.

Yahamije ko kuva muri Kanama kugeza mu Ukwakira mu Ntara y’Amajyepfo habaye impanuka zikomeye 65, zirimo 17 zabereye mu karere ka Kamonyi.

Abazikomerekeyemo ni 43, muri bo icyenda bakaba abo muri Kamonyi mu gihe abitabye Imana mu Ntara y’Amajyepfo ni 53, barimo 16 bo mu Karere ka Kamonyi.

Ati “Buri wese nadafata umwanya wo kurinda mugenzi we impanuka ngo abyumve ko hari uruhare afite rwo kudahungabanya umutekano wa mugenzi we, urumva buri wese azajya akora ibyo ashaka…nitwubaha amategeko n’amabwiriza bigenga umuhanda, cyo kubahiriza ibyapa n’ibirango ibyo bidusaba tukoneraho ikintu cyo kwihanga no guhana umwanya aho bikwiye, ntabwo dufite imihanda mito.”

Imodoka zo mu bwoko bw’amakamyo n’inini ni zo ziganje mu guteza impanuka no gukora impanuka muri rusange mu mihanda.

Umuyobozi wa Sendika y’abatwara imodoka z’amakamyo mu Rwanda no hanze, Kanyagisaka Justin yavuze ko abatwara imodoka nini iyo ikoze impanuka igwamo abantu benshi ikanagiza byinshi.

Yagize ati ”Akenshi babiterwa n’umunaniro cyangwa urundi ruhurirane rw’ibibazo bafite.”

ACP Rutikanga yavuze ko impanuka nyinshi ziterwa n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga ku isonga bakaba ari abamotari, imodoka ntoya zo mu bwoko bwa minibisi, ku mwanya wa kabiri hakaza bisi zo mu bwoko bwa Coaster, n’amakamyo.