issa
U Burundi bwambuye Abasirikare Pasiporo zabo birinda ko bakomeza guhunga igihugu

Feb 1, 2026 - 10:51
 0

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen. Prime Niyongabo, yategetse abasirikare bose b’iki gihugu bafite passport zisanzwe kuzishyikiriza igisirikare bitarenze tariki ya 10 Gashyantare.

Iri tegeko rikubiye mu rwandiko uyu Muyobozi Mukuru w’Ingabo aherutse koherereza abayobozi batandukanye mu nzego z’igisirikare, abasaba kubanza kurimenyesha abasirikare bayobora.

Mu butumwa bwe, Gen. Prime Niyongabo yasobanuye ko nta musirikare wemerewe gutunga passport isanzwe, ashimangira ko ibyo bidakurikije amategeko n’amabwiriza agenga igisirikare cy’u Burundi.

Yongeyeho ko passport yonyine umusirikare yemerewe gutunga ari passport y’akazi (passeport de service), ihabwa abasirikare boherejwe mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu. Iyo basoje ubutumwa bagatahuka, basabwa guhita basubiza iyo passport.

Aya mabwiriza aje mu gihe hari amakuru yagiye atangazwa ko Abasirikare b'u Burundi barimo gutoroka bagahunga igihugu bakwepa kohereza mu ntambara muri Repubulika ya Demokalasi ya Congo barwanamo na AFC/M23.

Abasesenguzi bemeza ko iki cyemezo gishobora kuba kigamije kugenzura neza ingendo z’abasirikare no kwirinda ko izi pasiporo zikomeza gukoreshwa muri iyi nzira yo guhunga igihugu kubera kurambirwa imitegekere mibi ya Perezida Evariste Ndayishimiye.