issa
Min. Dr Bizimana yibukije urubyiruko ko ubutwari atari amateka basoma gusa

Feb 1, 2026 - 08:27
 0

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yibukije urubyiruko ko ubutwari butagomba gufatwa nk’amateka asomwa mu bitabo gusa, ahubwo ko bukwiye kuba indangagaciro zitabwaho buri gihe na buri Munyarwanda.

Ibyo ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Mutarama 2026, yari mu gitaramo kibanziriza Umunsi w’Intwari uba buri mwaka tariki 1 Gashyantare ubu uyu munsi ukaba urimo kwizihizwa ku nshuro ya 32 ku nsanganyamatsiko igira iti 'Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’Iterambere.'

Dr Bizimana yavuze ko iyo nsanganyamatsiko ifite icyo isobanuye kandi gikwiye kwitabwaho na buri Munyarwanda wese, avuga ko idakwiye kumvwa mu magambo gusa, ahubwo ko ari ishingiro ry’amateka y’u Rwanda n’umurage abakurambere basigiye abanyarwanda.

Yagize ati "Ubutwari si amateka yo gusoma mu bitabo gusa, ni umurage dukomora ku bakurambere bacu. Abanyarwanda tugomba guha icyubahiro Intwari zahanze u Rwanda ndetse tugakomeza urugendo rwo kubaka igihugu cyacu."

Minisitiri yasabye abanyarwanda kwirinda ingeso mbi no kwita ku nshingano yo kubungabunga amateka y’igihugu, ashimangira ko ubu Intwari z’igihugu zidakora ibikorwa by’intambara gusa, ahubwo ko ubu zishishikajwe no kubaka u Rwanda rushya rushingiye ku bumwe, amahoro, iterambere n’imibereho myiza.

Ati "Ubu kandi muri ibi bihe turimo duha icyubahiro Intwari zikomeje kurwana urugamba rutoroshye rwo kongera kubaka u Rwanda rushya rushingiye ku bumwe, amahoro, iterambere n’imibereho myiza."

Army Jazzy Band, Kitoko, Bwiza, Urukerereza ndetse n’itsinda ry'abataramyi bitwa Urugangazi ni bamwe mu basusurukije abitabiriye icyo gitaramo cyabereye muri Camp Kigali.

Feb 1, 2026 - 10:27