Nyanza: Arakekwaho kwica mukase amukubise ifuni
Umugabo wo mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi, akekwaho kwica mukase amukubise ifuni.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Cyamugani, Akagari ka Rukingiro, Umurenge wa Busoro tariki 6 Kanama 2025.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko ku bufatanye bwa RIB, abaturage na Polisi, batabaye, bagasanga nyakwigendera yapfuye.
Yagize ati “Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Nyanza gusuzumwa, naho ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busoro, ndetse RIB ikaba yatangiye iperereza.”
Yakomeje asaba abaturage n’izindi nzego gutangira amakuru ku gihe bakumira icyaha kitaraba.


Kinyarwanda
English
Swahili









