U Rwanda rwahawe igihembo
Ikinyamakuru cya Wanderlust Magazine, gikora inkuru zijyanye n'ubukerarugendo n'ahantu heza abantu bashobora gusura, cyashyize u Rwanda mu bihugu byiza wasura.
U Rwanda rwahawe igihembo cyo kuba ari ahantu abantu bakwifuza gusura muri uyu mwaka wa 2025 (Most Desirable Emerging Destination 2025).
Ni igihembo gitangwa n'ikinyamakuru cya Wanderlust Magazine, gikora inkuru zijyanye n'ubukerarugendo n'ahantu heza abantu bashobora gusura.
Iki gihembo cyakiriwe na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye ndetse n'Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka.


Kinyarwanda
English
Swahili









