Misiri na Sudani bagiye kongera kuyoborwa na Amerika mu biganiro na Ethiopia ku ikoreshwa ry’amazi ya Nile
Ubuyobozi bwa Misiri na Sudani bwatangaje ko bwishimiye icyifuzo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kongera kuyobora ibiganiro bya mahoro bigamije gukemura amakimbirane amaze igihe hagati ya Sudani na Ethiopia bapfa ikoreshwa ry’amazi y’uruzi rwa Nile.
Ubuyobozi bwa Misiri na Sudani bwatangaje ko bwishimiye icyifuzo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kongera kuyobora ibiganiro by'amahoro bigamije gukemura amakimbirane amaze igihe hagati ya Sudani na Ethiopia bapfa ikoreshwa ry’amazi y’uruzi rwa Nile.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kongera kuba umuhuza mu biganiro by’amahoro bigamije gukemura ikibazo cyo gukoresha amazi ya Nile amaze igihe atavugwaho rumwe n’igihugu cya Sudan na Ethiopia nyuma y’uko ibiganiro byo mu 2020 byari byarangiye nta mwanzuro ubonetse.
Ibi bije nyuma y’uko igihugu cya Ethiopia muri Nzeri cyatashye ku mugaragaro urwo rugomero rwa GERD rufatiye ku mazi ya Nile, umushinga bivugwa ko watwaye hafi arenga miliyari eshanu z’amadolari ya Amerika.
Sudani ivuga ko urwo rugomero rwa GERD Ethiopia yatashye ruzagira ingaruka ku mazi ya Nile ndetse rukanagira ingaruka ku yindi mishinga yifashishaga ayo mazi ya Nile muri Sudan.
Aya makimbirane ashingiye ahanini ku ngingo z’uko amazi ya Nile azajya yuzuzwa muri urwo rugomero ibihugu nka Ethiopia na Misiri bikabura ayo bikoresha mu gihe cy'amapfa.
Ibihugu bya Misiri na Sudani bivuga ko bikeneye amasezerano agaragaza uko amazi ya Nile azajya akoreshwa na Ethiopia ndetse n’uko urwo rugomero rwayo rwa GERD rugomba kujya rukoreshwa mu buryo butagabanya amazi ya Nile, ibintu Ethiopia ivuga ko bigomba kwigwaho.
Icyifuzo cya Amerika cyo kongera kuyobora ibi biganiro cyakiriwe neza n’igihugu cya Misiri na Sudani aho ibyo bihugu byombi byahise bitangaza ko byiteguye ibiganiro bitanga igisubizo kitabogamye.


Kinyarwanda
English
Swahili









