issa
Kayonza:  Imbamutima z'abaturage borojwe amatungo muri gahunda y'ibikorwa by'Ingabo na Polisi

Mar 9, 2026 - 18:43
 0

Abaturage batuye mu Murenge wa Mwiri, Akarere ka Kayonza, borojwe amatungo muri gahunda y'ibikorwa by'Ingabo z'Igihugu na Polisi muri gahunda y'ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y'abaturage n'iterambere ryabo.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro, ibikorwa by'Ingabo z'Igihugu na Polisi bigamije kuzamura imibereho y'abaturage n'iterambere ry'abaturage, mu karere ka Kayonza, wabereye mu kagari ka Nyawera mu Murenge wa Mwiri. Insanganyamatsiko y'ibyo bikorwa iragira iti “Ubufatanye bw’Abaturage, Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa byo kwizihiza Kwibohora32.”

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ibyo bikorwa,  witabiriwe na Dr Uwituze Solange Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi wari umushyitsi mukuru, hari na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa n'abayobozi mu Nzego z'Ibanze n'Inzego z'Umutekano.

 Abaturage bahawe amatungo muri gahunda y'ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda na Polisi mu rwego rwo guteza imbere imibereho y'abaturage, bashimira Inzego z'umutekano zabahaye amatungo banavuga ko azabafasha kugira imibereho myiza.

Umwe muri abo baturage Ntibibuka Anastase utuye mu Mudugudu wa Rugeyo, Akagari ka Kageyo mu Murenge wa Mwiri, yavuze ko inka yahawe igiye kumufasha gusezerera ubukene.

Yagize ati "Kubera ibyishimo mfite ntabwo mfite uko nabivuga, ndashimira Ingabo z'Igihugu cyacu na Polisi yacu, bankuye mu bukene. Iyi Nka bampaye igiye kumfasha kuva mu bukene kuko ubu nzajya mbona ifumbire nkoresha mu buhinzi ndetse nibyara nzajya ngurisha amata mbone amafaranga nikenure. Iyi nka nzajya nyitaho, nyigaburire nyifate neza ku buryo izampa umusaruro imibereho yanjye ihinduke."

Hategikimana Pascasie nawe utuye mu Murenge wa Mwiri yavuze ko Inka yahawe izamufasha kugira ubuzima bwiza. Yagize ati" Ndishimye cyane, kuva nabaho ntabwo nari nagatunga inka ariko kubera ubuyobozi bwiza, Ingabo n'abapolisi bacu bampaye Inka. Ubu mfite imyaka 7, ariko nanywaga amata nyaguze, none ubu ngiye kujya nywa amata nyakuye iwanjye. Ndabashimiye nshyize ukuboko hejuru, Imana ikomeze ibongerere mu buyobozi no mu buzima bwanyu, nyagasani akomeze abayobore abafashe kuyobora neza."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Uwituze Solange mu ijambo yagejeje ku baturage yabasabye gufatanya n'Ingabo z'Igihugu mu guteza imbere imibereho y'abaturage n'iterambere ryabo.

Yagize ati "Iyi gahunda ni iyanyu, ntabwo ari gahunda y'Ingabo gusa si iya Polisi yonyine ahubwo ni iyacu twese nk'abanyarwanda. Turashaka ko imibereho y'umuturage irushaho kuba myiza, tugafatanya iterambere rirambye byose bishingiye ku mutekano usesuye, duharanire ko iyi gahunda izasiga impinduka nziza, dukomeze tugire Igihugu kirangwamo amahoro, umutekano n'iterambere."

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Dr Uwituze Solange yagarutse ikigamijwe mu bikorwa Ingabo na Polisi bateguye  Agira ati "Ibi bikorwa byose icyo bigamije ni ukugirango abaturage bagire imibereho myiza, kuko kuyobora umuturage ushonje, ukennye birarushya, niyo mpamvu Ingabo na Polisi babonye ko bagomba gufatanya n'inzego za Leta zisanzwe n'abaturage kugira ngo tubafashe kuzamura imibereho yabo, bityo babe abaturage beza bashobotse bakize kandi bishimye."

Dr Uwituze yakomeje agaragaza ko amatungo yahawe abaturage azabafasha mu guteza imbere imibereho myiza yabo.

Yagize ati "Itungo ni ikintu cyiza, kandi korora biri mu muco w'Abanyarwanda. Duhereye ku matungo yatanzwe uyu munsi, ni amatungo azana ubukire vuba, buriya ihene ishobora kubyara kabiri mu mwaka, bikure amaturage mu bukene. Inka iba mu muco w'Abanyarwanda, itanga amata, abana bakava mu mirire mibi, ababyeyi bakabona ifumbire, bakabona nuko bakirigita ifaranga."

Mu karere ka Kayonza, ibikorwa by'Ingabo na Polisi y'Igihugu nk'ahandi mu Gihugu, hazakorwa ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y'abaturage n'iterambere ry'abaturage. Bimwe bikorwa bizakorwa muri aka karere ka Kayonza harimo igikorwa cyo gutanga amatungo magufi n'amaremare, hazatangwa inka 30,hatangwe ihene 1,000 ndetse hubakirwe abatishoboye badafite amacumbi amazu azubakwa mu Murenge wa Rwinkwavu.

Mar 9, 2026 - 19:19