issa
Ngoma: Abikorera biyemeje ubufatanye n'ubuyobozi bw'Akarere

Mar 10, 2026 - 09:06
 0

Ubwo hatorwaga ubuyobozi bushya bw'Urugaga rw'Abikorera mu karere ka Ngoma, umuyobozi mushya watowe yavuze ko bazaharanira kunoza imikoranire n'ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma.

Aya matora y'Urugaga rw'Abikorera( PSF) yabereye mu cyumba cy'inama cy’Akarere ka Ngoma, yabaye ku wa mbere tariki ya 9 Werurwe 2026.Ni amatora yayobowe n'abakorerabushake ba komisiyo y'Igihugu bari kumwe na Madamu Mukabagirishya Constance umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by'amatora mu turere twa Ngoma na Kirehe wari uhagarariye komisiyo y'Igihugu y'Amatora.

 Abikorera mu karere ka Ngoma batoreye Nsabyumukiza Albert kuba perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu karere, Irakiza Albert bamutorera kuba visi perezida wa mbere, mu gihe Madamu Uwamahoro Diane yabaye visi perezida wa kabiri.

Mu bagize Akanama Nkemurampaka hatowe Karuranga Jean Chrisosteme watorewe perezida w'ako Kanama, visi perezida aba Mukantabana Annonciatha, Umunyamabanga w'ako aba Sinayobye Innocent. Mu bandi batorewe kuba mu Kanama Nkemurampaka hatowe Kayihura Alex, Ntibashoboka Isaac, Mukabirasa Agnes na Gakwinzire Thadee.

Mu ijambo rye yagejeje ku bikorera, perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu karere ka Ngoma watowe, Nsabyumukiza Albert, yavuze ko mu ngamba ubuyobozi bushya bufite harimo: Gufasha abikorera kwangura ibikorwa byabo by'ishoramari no guharanira ubufatanye hagati yabo n'ubuyobozi n'inzego za Leta.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu karere ka Ngoma, Mapambano Nyirindandi Cyriaque, yabwiye Abikorera ko mu karere ka Ngoma hari amahirwe menshi bashobora gushoramo imari. Yabasabye kandi kunoza ibyo bakora by'umwihariko abasaba gukora ibikorwa bizamura iterambere ry'Ubukungu mu karere ka Ngoma ndetse anabasaba gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage bafatanyije n'inzego za Leta.

Ibikorwa by'amatora y'urwego rw'Abikorera byabereye no mu tundi turere dutandukanye mu Gihugu ndetse muri iki cyumweru bikazakomereza mu rwego rw'Intara.