Ngoma: Hashyinguwe imibiri 11 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Imibiri 11 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Rukumberi mu Ka Ngoma, yashyinguwe mu cyubahiro, ndetse hanagawa abaturage badatanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abatutsi bishwe muri icyo gihe kuhgira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ku Cyumweru tariki ya 19 Mata 2026, nibwo iyi mibiri Yakuwe mu mirenge ya Rukumberi, Zaza, Sake na Mugesera, yashyinguwe mu cyubahiro mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abatutsi biciwe ku musozi wa Rukumberi uri mu Karere ka Ngoma.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yagaragaje ko Abatutsi batujwe muri Rukumberi bakuwe ahandi bigaragaza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe n’uburyo kubica byaboroheye kuko bari bazi neza aho batujwe.
Yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuri ubu bakomeye kubera politike nziza y’ubuyobozi bwiza.
Umugore witwa Mukandayisenga Consolee uri mu bashyinguye ababo yavuze ko hari hashize imyaka 32 barashakishije yarahebye, ko kubashyingura bituma baruhuhuka.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko Rukumberi ifite amateka yihariye agaragaza ko umugambi wa Jenoside watangiye kera Abatutsi bahimurirwa.
Minisitiri Irere yihanganishije abarokotse asaba buri wese gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kurwanya abashaka kuyagoreka.
Minisitiri Irere yakomeje avuga ko bibabaje kuba nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hari abadatanga amakuru kugira ngo abishwe bashyingurwe mu cyubahiro.
Ati “Ni ibyo kugawa ni yo mpamvu twongera gusaba abafite amakuru yafasha kubona imibiri y’abacu itari yashyingurwa kuyatanga bityo na bo bagashyingurwa mu cyubahiro kibakwiriye.’’
Yakomeje avuga ko mu rugendo rwo kubaka Igihugu, abakuru bafite uruhare runini n’inshingano zo kwigisha abakiri bato amateka y’ukuri n’indangagaciro nziza z’ubunyarwanda zitarangwamo amacakubiri.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igera ku bihumbi 45 biciwe mu mirenge ya Rukumberi, Sake, Jarama, Gashanda ndetse n’abaturukaga impande n’impande bashaka aho barokokera.

Kinyarwanda
English
Swahili









