Iburasirazuba Imvura yasenye inzu nyinshi inangiza imyaka
Imvura ivanze n'umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo kuwa mbere Tariki 30 Werurwe 2026, yasenyeye abaturage inangiza imyaka yabo ndetse inatuma drone ita icyerekezo yajyagamo igwa mu Murenge wa Murama.
Iyi mvura yaguye mu Ntara y'Iburasirazuba mu Turere twa Ngoma na Kirehe by'umwihariko mu mirenge ya Murama mu Karere ka Ngoma na Mushikiri mu Karere ka Kirehe, yangije imyaka y'abaturage ndetse isenya amazu menshi.
Abaturage babwiye UkWELITIMES ko iyo mvura yangije imyaka irimo urutoki ndetse inasenya inzu z'abaturage batuye muri iyo mirenge.
Abatuye mu Murenge wa Murama, bavuga ko imvura yaguye muri uwo Murenge ku mugoroba wo kuwa Mbere Tariki ya 30 Werurwe 2026, yangije imyaka y'abaturage ndetse isenya amazu menshi ariko inatuma akadege katagira umupirote kagwa hejuru y'inzu y'umuturage.
Bavuga ko akadege kifashishwa mu kugeza amaraso n'inkingo ku bigo nderabuzima Nako kaguye hejuru y'inzu y'umuturage.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, aganira na UKWELITIMES yavuze ko no mu karere ka Kirehe mu Murenge wa Mushikiri imvura yangije imyaka inasenya inzu z'abaturage.
Yagize ati "Icyo twakoze ni ubutabazi, wacu yasenyeye abaturage 7, batatu nibo zavuyeho ibisenge abandi bane inzu zabo nizo zasenyutse ibikuta na hegitari imwe n'igice z'urutoki zangiritse. Icyo twakoze ni ugucumbikira abahuye n'ibiza hanyuma uyu munsi turareba uko twabasanira."
Meya Rangira yakomeje agira ati"Ubukangurambaga nuko twibutsa kuzirika i hamwe no kuyobora amazi bubaka ibitebe no kuyobora imiyoboro y'amazi kugirango amazi atabasanga mu nzu cyangwa ngo asenye amazu."
Mu karere ka Ngoma niho ibiza byibasiye cyane Umurenge wa Murama ariko kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ubuyobozi bw'umurenge bwari butaratugezaho ingano y'ibyangiritse nkuko ubwo buyobozi bwari bwabisezeranyije.
Mbabazi Kellen, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murama mu gitondo cyo kuri uyu Kabiri aganira na UKWELITIMES yagize ati " Imibare ntirahuzwa kuko hari n'abandi batanze raporo kuko twasabye ko buri kagari gakusanya imibare y'ibyangiritse ubwo imibare nitumara kuyegeranya twababwira uko bihagaze."


Kinyarwanda
English
Swahili








