FERWAFA igiye kwizigama Milliyoni zirenge 50 kubera Hotel yayo
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, byitezwe ko igiye kwizigama Milliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kuzuza Hotel yayo bwite.
Ku wa mbere tariki 30 Werurwe 2026, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, yatashye Hotel yayo nshya, iheruka kuzura mu minsi ishize izajya icumbikirwamo ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) ndetse izajya inakira abandi bakiriya batandukanye.
Iki gikorwa cyaje gikurikiye igikorwa cyo gutaha ikibuga FIFA yubakiye u Rwanda muri Gahunda ya FIFA Forward. Ni ikibuga cya mbere mu bibuga 30 cyubatswe mu karere ka Kicukiro ku kigo cy’amashuri y’isumbuye cya Kagarama.
Mu kiganiro perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yagiranye na The new times, yatangake ko iyi Hotel yubatswe ya FERWAFA, ije gukemura ikibazo cy’amafaranga igihugu cyatangaga ku makipe y’igihugu. Yatangaje ko Milliyoni 50 ari zo FERWAFA izizigama kubera iyi Hotel.
Shema yagize ati “Ibyiza by’iyi hoteli ni uko ibikenewe byose biri hafi yayo, harimo n’ikibuga cy’imyitozo. Mbere, ingendo zatwaraga amafaranga agizwe ahanini n’igice cyo gutegura imyitozo y’amakipe y’igihugu. Ugereranyije, tubona ko tuzajya tuzigama arenga miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.”
Shema yakomeje avuga ko iyi hoteli izaba yemerewe n’andi mashyirahamwe ya siporo hano mu Rwanda ndetse n’amakipe atandukanye.
Yagize ati “Iyi hoteli izaba ifunguye no ku yandi makipe y’igihugu, harimo aya basketball na volleyball. Turimo kandi gutegura uburyo buzafasha amakipe yo mu gihugu afite ubushobozi kuyikoresha.”
Iyi Hotel nayo yubatswe ku bufatanye na FIFA binyuze muri gahunda ya “FIFA Forward”, izajya yakira amakipe y’igihugu y’u Rwanda harimo ay’abagabo, abagore n’ay’abato mu gihe cy’imyitozo, ndetse ikanakira n’abashyitsi ba federasiyo mu nama no mu mahugurwa agiye atandukanye.
Iyi hoteli ifite ubushobozi bwo kwakira abashyitsi bagera kuri 82. Ifite ibyumba 42 byo kuraramo, ibyumba bibiri byo gufatiramo amafunguro, ibiro by’akazi, ndetse n’ibyumba bibiri binini by’inama, byose byagenewe guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.
Kubaka Hoteli ya FERWAFA byatangiye muri Kanama 2015, biteganywa ko irangira muri 2016 ku mafaranga angana na miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko iyi mirimo iza guhagarara muri 2018 kubera ubushobozi.
Imirimo yongeye gutangira muri Kanama 2021, hatangira kurangiza ibyumba 40 nyuma y’uko FERWAFA ibonye inkunga ya miliyoni 2.5 z’amadolari ya Amerika yatanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Marocco binyuze muri FIFA.
Abayobozi mu nzego zitamdukanye bafunguye Hoteli ya FERWAFA


Kinyarwanda
English
Swahili








