issa
Ibiciro byo kwinjira ku bashaka kureba Super Cup byashyizwe hanze

Dec 24, 2025 - 09:12
 0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru hano mu Rwanda, FERWAFA, ryashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku bashaka kuzareba umukino wa Super Cup.

Mu ijoro ryacyeye tariki 23 Ukuboza 2025, nibwo FERWAFA yatangaje ibiciro byo kwinjira ku mukino karundura wa Super Cup ugomba guhuza APR FC na Rayon Sports uzaba mu mwaka utaha wa 2026.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru hano mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko kwinjira kuri uyu mukino bizaba ari ibihumbi 3 mu gice cyo hasi, ibihumbi 2 mu gice cyo hejuru, ibihumbi 15 muri VIP, ibihumbi 30 muri Business seat, ibihumbi 50 muri VVIP, ibihumbi 100 muri Executive Seat ndetse na Milliyoni 1 muri Sky Box.

Uyu mukino uzahuza APR FC na Rayon Sports uteganyijwe kuba tariki 10 Mutarama 2026, ubere kuri Sitade Amahoro guhera ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba.

Uyu mukino uzaba ikipe hano mu Rwanda zemerewe kwandikisha abakinnyi bashya muri iki gihe cy'igura n'igurishwa ry'abakinnyi cyo mu kwezi kwa mbere aho ikipe izaba yamaze kwandikisha abakinnyi izaba yemerewe kubakoresha nta gihindutse.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kongeramo abakinnyi ibona bazayifasha mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona. Iyi kipe kandi iheruka gusinyisha umutoza mushya witwa Bruno Ferry waje aturutse muri Angola. Kugeza ubu nta nkuru y'abakinnyi bashya ivugwa muri APR FC.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373