issa
Rayon Sports yinjiye ku isoko, Police FC nayo iracyashaka umutoza! Avugwa ku isoko hano mu Rwanda

Jun 20, 2025 - 11:39
 0

Mu gihe amakipe akomeje ibiganiro n'abakinnyi, ikipe zirimo Rayon Sports, APR FC, Police FC zose zirimo kwiyubaka.

Mu minsi ishize nibwo APR FC yatangaje kumugaragaro umutoza wayo mukuru witwa Abderrahim Talib waje akurikiye Ronald Ssekiganda wasinye mu kwezi kwa mbere.

Iyi kipe Kandi ku munsi wejo hashize tariki 19 Kamena 2025, rutahizamu Raouf Memel Dao ukomoka muri Burkina Faso, nibwo byatangiye kuvugwa ko ari umukinnyi mushya wa APR FC. Uyu mukinnyi ashoboro gukina Kandi aciye ku ruhande nka nimero 11 ndetse na 7 kuko akinisha amaguru yose.

Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko ikipe ya APR FC niramuka isinyishije uyu musore izaba isigaje rutahizamu ukomeye ukina nka nimero 9 kuko Djibril Ouattara birateganywa ko azakina ku ruhande.

Police FC nayo irimo kuganiriza abatoza 

Police FC nayo ni imwe mu makipe akomeye hano mu Rwanda iba ihanzwe amaso iyo bigeze muri iki gihe cy'igura n'igurishwa ry'abakinnyi. Iyi kipe yatandukanye n'abakinnyi ariko hari abo ishaka kongeramo.

Amakuru ava muri iyi kipe avuga ko izatangira gusinyisha abakinnyi nyuma yo kubona umutoza. Biravugwa ko umutoza ufite amahirwe menshi yo gutoza Police FC kugeza ubu ni Ben Moussa. Uyu mutoza nubwo avugwa ariko kandi na Adil Erradi Mohamed nawe bishobora gutungurana ari we uyihawe.

Ben Moussa arahabwa amahirwe yo gusinyisha Police FC 

Rayon Sports ikomeje kurwana no gusinyisha ariko amafaranga akaba ikibazo

Ku wa Kane tariki 19 Kamena 2025, nibwo twamenye ko Rayon Sports yamaze kumvikana na Ntarindwa Aimable wakinaga mu kibuga hagati muri Mukura Victory Sports ndetse ko arasinya amasezerano. 

Ntabwo byigeze bikorwa nkuko byari byitezwe. Amakuru ahari avuga ko ikipe ya Rayon Sports aho yari gukura amafaranga byahise bizamo agatotsi biba ngombwa ko bisubikwa.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025, uyu musore araza guhabwa amafaranga ye agahita asinya amasezerano nk'umukinnyi wa Rayon Sports bidasubirwaho.

Ikipe ya Rayon Sports Kandi nyuma y'ibiganiro Biramahire Abeddy wakiniraga Police FC bagiranye ashoboro nawe gusinya amasezerano. Uyu mukinnyi bivugwa ko amafaranga azahabwa azaba atanzwe na Paul Muvunyi kuko akunda uyu musore ariko Kandi akaba anashakwa na Afhamia Lotfi.

Amakuru UKWELITIMES twamenye Kandi ni uko iyi kipe yamaze gusinyisha umukinnyi ukiri muto ukina nka nimero 10 witwa Tony Kitoga. Uyu musore yasinye amasezerano y'imyaka 2.

Kitoga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakinaga muri Bukavu Dawa ariko amaze iminsi mu Rwanda aho acumbitse mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe.

Tony Kitoga abayobozi ba Rayon Sports bamukuye mu irushanwa rya Esperance Football Tournament ndetse kumusinyisha byaciye mu nzira zigoye kuko hari andi makipe yambwifuzaga cyane.

Ikipe ya Rayon Sports yamaze Kandi gusinyisha umutoza w'abazamu witwa Ndayishimiye Eric Bakame watozaga mu ikipe ya Bugesera FC. Biteganyijwe ko Rayon Sports vuba iratangira imyitozo kuko umutoza Afhamia Lotfi kuri uyu wa Gatanu ashobora kurara mu Rwanda.

Ndarindwa Aimable arasunyira Rayon Sports 

Tony Kitoga ubwo yageraga muri Bukavu Dawa 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Rayon Sports yinjiye ku isoko, Police FC nayo iracyashaka umutoza! Avugwa ku isoko hano mu Rwanda

Jun 20, 2025 - 11:39
Jun 20, 2025 - 11:53