Muhima: Umuryango wibwe ibishyimbo by'afite agaciro ka miliyoni 36Frw uratabaza
Twahirwa Innocent, ni umugabo utuye mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge uvuga ko abayeho nabi n'umuryango we nyuma yo gutuburirwa n'umugabo akamwiba ibishyimbo bifite agaciro ka miliyoni 36 z'amafaranga y'u Rwanda.
Aganira na UKWELITIMES, uyu mugabo usanzwe acuruza imyaka, yavuze ko muri Werurwe 2024, hari umugabo witwa Cyiteretse Marembo Hubert wamusanze aho akorera amwaka toni 80 z'ibishyimbo amubwira ko afite isoko ryo kubigemura anamwereka impapuro za kompanyi ye yitwa Seven Solutions ahagarariye amubwira ko ariyo yatsindiye iryo soko.
Avuga ko atazuyaje yahise aha izo Toni 80 z'ibishyimbo uwo mugabo witwa Cyiteretse Marembo nawe abanza amwishyura miliyoni 6 Frw ndetse bahita bajya kwa noteri asinyira imbere ye ko amafaranga asigaye azayamwishyura nyuma y'iminsi ine.
Akomeza avuga ko uyu mugabo bitewe n'imodoka ihenze ya V8 yajemo atabashije kumenya ko ari umutekamutwe.
Yagize ati " Ubwo umunsi warageze ndamubura ngiye aho akorera nsanga yarambeshye mpita mbimenyesha inzego zitangira kumukurikirana ziza no kumufata."
Akomeza avuga ko nyuma yo gutabwa muri yombi uwo mugabo yemeye ko yahawe miliyoni 36 ariko avuga ko zahombye.
Ati "Baramufashe bamubaza akavuga ngo yarahombye bamubaza uburyo miliyoni 36 zahombye mu byumweru agaceceka."
Twahirwa akomeza avuga ko uyu mugabo yaguze ndetse anakatirwa igifungo cy'imyaka ibiri gusa.
Ati " Ngo bamukatiye imyaka ibiri ariko se ko agiye kuyimara njye nzabona ibyanjye gute ko afite imitungo? ubu agiye gufungurwa aze arye amafaranga Kandi twe tubayeho nabi."
Uyu mugabo yaboneyeho gusaba inzego zibishinzwe kugira ngo zimufashe anashimangira ko yifuza ko nyakubahwa Perezida Paul Kagame yamenya iki kibazo kugira ngo yishyurwe amafaranga ye dore ko ari n'inguzanyo ya banki yari yatse.
Umugore w'uyu mugabo wibwe miliyoni 36 Frw witwa Nirere Petronia, we avuga ko bafite impungenge z'uburyo banki igiye guteza cyamunara inzu yabo.
Ati " Turifuza ko Nyakubahwa Perezida amenya iki kibazo kuko nkeka ko aribwo cyakemuka naho ubundi banki yatangiye kutwishyuza kuburyo igiye kudukura mu nzu."
Yongeyeho ko babangamiwe n'uburyo ubu abana babo batari kwiga kubera ko babuze amafaranga yo kubishyurira asaba inzego zibishinzwe kubafasha.


Kinyarwanda
English
Swahili









