issa
Ingaruka ku muturage w’I Nyarugenge mu gihe inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% bya peteroli y’isi yafungwa

Mar 2, 2026 - 09:44
 0

Mu gitondo cyo ku wa 02 Werurwe 2026 akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli ku isoko ry’Amerika kazamutseho 4% aho kari kugura $69.67. Ku isaha ya saa munani z’igitondo muri Iran Akagunguru ka peteroli kari kazamutseho 4% kageze kuri $76.16.

Iyo umuntu usanzwe akurikiye amakuru akumva ko Iran, Amerika na Israel biri kurasana umuhenerezo, ntabwo ahita akurura ngo yumve ko biza kumugeraho. Impamvu ni uko aba atasobanuriwe ingaruka zizamugeraho mu gihe cya vuba ku buzima bwa buri munsi. 

Iyi nkuru yacu reka tuyishingire ku buzima bw’umuturage usanzwe udafite aho ahuriye n’intambara (ariko yaba yibeshya). Mu gitondo cyo ku wa 02 Werurwe 2026 akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli ku isoko ry’Amerika kazamutseho 4% aho kari kugura $69.67. Ku isaha ya saa munani z’igitondo muri Iran Akagunguru ka peteroli kari kazamutseho 4% kageze kuri $76.16.

Perezida Donald Trump mu mashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko iriya ntambara izamara ibyumweru byinshi kugeza igihe Amerika igeze ku mugambi wayo, wo gushyiraho ubutegetsi bukora ibyo bifuza no guhagarika umugambi wo gutunganya ibitwaro kirimbuzi.

Kugeza ubu ku isoko ryo muri Aziya, peteroli yazamutseho 10%. Ibi byerekana ko intambara ikomeje biza kugira ingaruka ku buzima bw’ikiremwamuntu bitewe nuko ikiguzi cya peteroli ari cyo kigena ikiguzi cy’imibereho ya muntu. Ibi biterwa nuko ibikomoka kuri peteroli ari byo bikoreshwa mu bwikorezi yaba ubwo mu kirere, ku butaka, munsi y’ubutaka no mu mazi. Ubwikorezi bw’abantu n’ibintu nibwo shingiro ry’imibereho ya muntu. Ikindi kandi ibikomoka kuri peteroli bitanga ingufu zifatwa nk’ishingiro ry’iterambere rya muntu.

Inzira ya Hormuz iri hagati ya Iran na Oman. Buri munsi inyuzwamo utugunguru turi hagati ya 16 na 21, ni 20% ya peteroli ikoreshwa ku isi hose. Ibihugu byo mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi bwa peteroli (OPEC) birimo Iran, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abaraby (UAE), Iraq na Kuwait bikoresha iriya nzira mu kohereza ibikomoka kuri peteroli cyane cyane muri Aziya.

Iyi nzira iyo ifunzwe, Iran nayo ibihomberamo cyane kuko ihanyuza peteroli igurisha n’u Bushinwa dore ko igura isaga 90% by’iyo u Bushinwa bukoresha. Mu 2025 Arabie Saoudite yanyuzaga muri iyi nzira utugunguru miliyoni 5,3 twa peteroli ku munsi. Iraq ikahanyuza miliyoni 3,2, UAE ikahanyuza miliyoni 1,8 ni mu gihe Iran yahanyuzaga miliyoni 1,5.

Hari amato abiri yarasiwe mu nzira ya Hormuz, ku buryo bikomeje gutyo ingendo z’amato atwaye peteroli zahagarara kugeza umutekano ubonetse. Bikomeje kugorana kuko Iran yabujije ingendo z’amato aca muri iriya nzira kuko umutekano utifashe neza.

Umutwe w’ingabo ziharanira impinduramatwara muri Iran (IRGC, Islamic Revolutionary Guards Corps) watangaje ko warashe amato atatu y’Abongereza n’Abanyamerika yari atwaye peteroli mu nzira ya Hormuz. Icyakora kugeza ubu yaba Amerika cyangwa Ubwongereza nta n’umwe wari wemeza ayo makuru.

U Rwanda rufite ibigega birindwi bibitsemo litiro miliyoni 117,2

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bigura peteroli ica mu nzira ya Hormuz. Bitewe n’uko u Rwanda rugura ibikomoka kuri peteroli n’u Bushinwa, kandi twabonye ko bugura peteroli ya Iran ku kigero cya 90% ikaba inyuzwa muri Hormuz, birumvikana ko Ubushinwa buhenzwe nabwo bwazamura ikiguzi cy’akagunguru noneho kuko iy’u Rwanda rukoresha inyura mu Nyanja nto y’abarabu, igakomereza mu nyanja y’Abahinde ikagera ku byambu bya Mombassa muri Kenya, cyangwa se Dar es Salaam muri Tanzania.

Mu 2025 u Rwanda rwari rufite ibigega birindwi bihunitsemo peteroli isaga miliyoni 117,2. Bibamo Lisansi, Mazutu, n’amavuta y’indege. Ku mwaka u Rwanda rukoresha lisansi ingana na litiro 2,835,641,930. Ni mu gihe hakoreshwa mazutu ingana litiro 181,629,475

Mu 2024 u Rwanda rwakoresheje miliyoni $680 mu kugura toni 816000 by’ibikomoka kuri peteroli. Umuzigo kuva mu Bushinwa ugera mu Rwanda ubarirwa hagati ya $3000-5000 kuri kontineri imwe. Ku isoko mpuzamahanga akagunguru ka peteroli kaguraga $65-72. Mu Ugushyingo 2025 ibiciro bya Lisansi byashyizwe ku 1,989 Frw. Mu gihe rero intambara yo muri Iran yamara igihe, isi yahura n’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli.

Mar 2, 2026 - 09:54