issa
Ibiciro byo kwinjira ku mikino ya FIFA Series 2026 byashyizwe hanze

Mar 2, 2026 - 09:16
 0

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, ryashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku mikino ya FIFA Series 2026 igiye kubera mu Rwanda.

Ibi biciro byashyizwe ahagaragara mu rucyerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 2 Weruwe 2026, mu gihe habura iminsi 24 gusa kugira ngo imikino ya FIFA Series 2026 itangire gukinwa hano mu Rwanda ndetse n’ahandi ku Isi.

FERWAFA yatangaje ko abifuza kuzicara mu myanya isanzwe muri Sitade Amahoro bazishyura ibihumbi 2 gusa, mu bice birimo 105,106, 140, 141, byemejwe ko abazahicara bazishyura ibihumbi 5, VIP mu gice cyo hejuru bazishyura ibihumbi 30. Mu bice bya VVIP ndetse na Sky Box abazahicara bazaba bahawe ubutumire.

Ku mikino izabera kuri Kigali Pele Stadium abazayireba bizaba ari ibihumbi 2 ahasanzwe ndetse n'ibihumbi 30 muri VIP. Mu myanya ya VVIP abazahicara bazaba bahawe ubutumire. 

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, ryakanguriye abanyarwanda kugura amatike hakiri kare atarashira kugira ngo imikino izagere biteguye gufana ikipe yabo y’igihugu. 

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi muri iyi mikino ya FIFA Series 2026, izaba iri mu itsinda rya mbere aho izaba iri kumwe na Kenya, Estonia ndetse na Gernada.

Iyi mikino izatangira tariki 26 isozwe 30 Werurwe 2026. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izakina umukino wa mbere tariki 27 Werurwe 2026 Saa Tatu z’ijoro ikina na Gernada. Izatsinda kuri uyu mukino izahura n’izatsinda hagati ya Kenya na Estonia. Ariko kandi kuri Kigali Pele Stadium hazaba hebera imikino izahuza Aruba na Macau ndetse n’umukino uzahuza Tanzania na Liechtenstein.

Amavubi yazamutse imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA - Kigali TodayIkipe y'igihugu y'u Rwanda izakina na Gernada mu mukino wa mbere wa FIFA Series 2026

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Ibiciro byo kwinjira ku mikino ya FIFA Series 2026 byashyizwe hanze

Mar 2, 2026 - 09:16
Mar 2, 2026 - 10:40