Neymar JR yatukanye n’abafana hitabazwa abakinnyi bagenzi be
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Brazil ndetse na Santos FC ikina shampiyona y’iki gihugu, Neymar JR, yatukanye n’abafana bapfa kwitwara nabi.
Ni amashusho yasakaye mu ijoro ryacyaye ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nyakanga 2025, nyuma y’umukino wahuje Santos FC na Internacional. Uyu mukino warangiye Santos FC itsinzwe ibitego 2-1.
Ni umukino utahiriye cyane ikipe ya Santos FC kubera ko yarushijwe kuva ku munota wa mbere kugeza umukino urangiye. Ibitego bya Internacional byatsinzwe na Johan Carbonero ku munota wa 9 ndetse na Rafael Santos Borre ku munota wa 75. Santos FC igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Alvaro Barreal ku munota wa 91.
Uyu mukino ntabwo wishimiwe n’abakunzi ba Santos FC ariko cyane rutahizamu Neymar JR. Uyu mukinnyi nyuma y’umukino yaje gutongana n’abakunzi ba Santos FC ndetse bisaba ko aza gufatwa n’abandi bakinnyi bagenzi be.
Neymar JR, mu mukino hagati yagiye yumva abakunzi ba Santos FC bavuga ko ntacyo yabafashije kuva yaza ndetse ko arimo kubicira ikipe cyane.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Nyemar yavuze ko niba abakunzi ba Santos FC babona arimo kubicira ikipe n’umwe mu bazagenda mbere.
Yagize ati “ Naje muri Santos kugira ngo nange ubufasha, ariko niba abafana babona nta musanzu nanga cyangwa mbicira ikipe, ndi uwa mbere uzagenda. Nubwo imbaraga zaba zashize, nzakomeza kwiruka, ndwane ndetse nzakomeza gushota kubera ibirango by’iyi kipe.”
Yakomeje avuga ati “ Sinzajya impaka mu gihe bantenze bijyanye n’imyitwarire yanjye mu kibuga, ariko sinzigera nemera kwitwa umucancuro cyangwa umuryango wanjye ngo usuzugurwe. Bambabarire, ariko nanjye ndi umuntu, kandi rimwe na rimwe biragoye kwifata.”
Abakunzi ba Santos FC batengushwe cyane na Neymar JR bitewe nuko yaje bamwitezeho kubafasha cyane kuko iyi kipe ishobora ahubwo kumpanuka mu cyiciro cya kabiri kuko ifite amanota 14 iri ku mwanya wa 20.



Kinyarwanda
English
Swahili









