Umutoza wa Rayon Sports kunganya na Etincelles FC yabyegetse ku bakinnyi
Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko kunganya umukino na Etincelles FC byagizwemo uruhare n’abakinnyi bagiye bakora amakosa ariko ntibashyira no mu bikorwa ibyo bari basabwe gukora n’abatoza.
Ku cyumweru tariki 8 Werurwe 2026, ikipe ya Rayon Sports yari yerekeje mu karere ka Rubavu gukina umukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona n’ikipe ya Etincelles FC warangiye ikipe zombi zigabanye amanota nyuma yo kunganya igitego 1-1.
Ni umukino wagoye Rayon Sports cyane ariko ukabona irimo guhura n’ibibazo mu kibuga hagati wabonaga abarimo Ndayishimiye Richard, Yannick Bangala na Tambwe Gloire, barimo kurushwa n’abasore ba Etincelles FC.
Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Rayon Sports Bruno Ferry yagaragaje agahinda kenshi cyane nyuma yuko yari amaze umukino wa Gatatu wikurikiranye atabona amanota atatu muri Shampiyona. Iyi kipe yaherukaga kunganya na Al Hilal SC, Musanze FC ndetse na Etincelles FC baraye banganyije.
Bruno Ferry mu kiganiro n’itangazamakuru, yatangaje ko uyu mukino hari abakinnyi bagaragaje imyitwarire itari myiza ndetse ibyo bikaba ari bimwe mu bikomeje gutera ibibazo ikipe muri rusange.
Yagize ati “ Hari ibintu byinshi byabaye bibi ku rwego rw’abakinnyi ku giti cyabo ndetse no ku rwego rw’ikipe muri rusange. Nabivuze no mu kiruhuko hagati y’igice cya mbere n’icya kabiri, ku bakinnyi ko hari imyitwarire imwe n’imwe itakiri myiza na gato. Iyo ikipe yibagiwe ibintu ishingiraho by’ingenzi mu mupira, ihita igira ibibazo.”
Bruno Ferry yakomeje avuga ko hari abakinnyi bamwe na bamwe bamaze gutekereza ko ari bo bacunguzi b’ikipe bigatuma bakora ibintu bishakiye mu kibuga, ari nabyo abona byabakozeho muri uyu mukino.
Yagize ati “ Hari bamwe batekereje ko ari bo bagomba kuba abacunguzi b’ikipe, bituma bakina bashaka gukora ibintu bishakiye, batekereza ko ari bo bazazana itandukaniro. Nyamara twari duhanganye n’ikipe irinda neza cyane, ifite imbaraga mu guhangana, bityo gukina ku giti cyawe si byo byari igisubizo. Icyo kibazo nticyanakosowe mu gice cya kabiri.”
Uyu mutoza wa Rayon Sports igituma ibi byose abishyira ku bakinnyi ni uko ibyo yababwiye bagomba gukora muri uyu mukino batigeze babikora ibyo bigatuma uko nk’abatoza bashakaga gutwara umukino bigenda ukundi binabaviramo gutakaza amanota atatu imbumbe.
Yagize ati “ Ku kibazo cyerekeye amayeri n’impinduka zakozwe mu mukino, ikibazo si gahunda y’amayeri cyangwa imiterere y’ikipe mu kibuga. Ikibazo nyamukuru ni uko abakinnyi batashyize mu bikorwa uburyo bwo gukina twateganyije. Iyo umukinnyi adakurikije ibyo asabwa mu buryo bwo gukina, biba bigoye cyane.”
Ikipe ya Rayon Sports imaze gutakaza amanota atandatu mu manota 9 yagombaga kubona mu mikino itatu iheruka. Ibi byatumye n’ubundi kwegera APR FC basa nk’abahanganiye igikombe byanga kuko bakomeje kurushwa amanota atanu.
Nubwo Bruno Ferry avuga gutya, abakunzi ba Rayon Sports ntabwo bamwishimiye ndetse bamwe bakomeje gushyira igitutu ku buyobozi basaba ko yahagarikwa cyangwa agasezererwa kuko akinisha ikipe nabi ari byo babona bikomeje gutuma itakaza amanota.
Ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 38, aho iri inyuma ya Al Hilal SC iyoboye n’amanota 45, APR FC ifite amanota 43, ndetse na Al Merrikh SC ifite amanota 41.


Kinyarwanda
English
Swahili









