
Munyakazi Sadate yateye ubwoba Mukura VS ayibutsa ibyo yayikoreye
Munyakazi Sadate wigeze kuyobora ikipe ya Rayon Sports Sezo ya 2019/2020, yatangaje ko ubwo azagaruka muri Rayon Sports ikipe ya Mukura Victory Sports izahura n'ibibazo.
Ibi Munyakazi Sadate yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 31 Werurwe 2025, abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, avuga ko ikipe ya Rayon Sports nayigarukamo Mukura Victory Sports izarira cyane ndetse yibuka ibyo yayikoreye ari umuyobozi.
Yagize ati " Mukura Victory Sports et Loisir, ni mwishime shaa, umunsi nzagaruka ayo musekesha muzayaririsha. Nibuka ko nkiri Perezida wa Rayon Sports, iyi Mukura nayinyabitse 5 kuri Kigali Pele izuba riva."
Ibi Munyakazi Sadate akimara kubitangaza yasamiwe hejuru n'abakunzi ba Rayon Sports bamubwira nabi cyane bitewe n'aya magambo yatangaje Kandi bamushinja ku kuba yari agiye gusenya iyi kipe akimara gukurwa ku buyobozi.
Munyakazi Sadate amaze iminsi ubona yarashyizwe inyuma n'abayobozi bariho kugeza ubu ariko nawe ntabwo ajya yumvikana nabo kuko ahora akora ikintu icyo ari cyo cyose cyibababaza.
Ikipe ya Rayon Sports iheruka gutsindwa na Mukura Victory Sports igitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa 22 wa shampiyona wabereye muri Sitade Amahoro ndetse uhita uba umukino wa 2 wikurikiranya ikipe ya Rayon Sports itsinzwe na Mukura Victory Sports muri iyi Sezo ya 2024/2025.
Rayon Sports ifitanye indi mikino 2 na Mukura Victory Sports ya 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro bizakina nyuma y'icyumweru cyo kwibuka kizatangira tariki 7-13 Mata 2025.
Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa 1 w'agateganyo wa shampiyona n'amanota 46 naho ikipe ya Mukura Victory Sports iri ku mwanya wa 5 n'amanota 33.