issa
Paul Muvunyi ashobora kwegura mu cyumweru kimwe kiri imbere

Nov 15, 2025 - 08:53
 0

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Rayon Sports, Paul Muvunyi, ashobora kwegura mu cyumweru kimwe kiri imbere mu nteko rusange yatumije.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 14 Ugushyingo 2025, nibwo Paul Muvunyi yohereje ibaruwa ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports buyobowe na Twagirayezu Thadee ndetse n’abagize inteko rusange ya Rayon Sports, abatumira mu nteko rusange idasanzwe igomba kuba tariki 22 Ugushyingo 2025.

Mu ibaruwa uyu muyobozi yanditse, yamenyesheje ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA ndetse anamenyesha urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB.

Impamvu y’iyi nteko rusange ni ugushakira hamwe umuti w’ibibazo byugarije Rayon Sports birimo amadeni atayoroheye ndetse n’ibirego byinshi iyi kipe ifite.

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu irimo kwishyuzwa Milliyoni zitari munsi ya 40 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko kandi iyi kipe irimo kurwana n’ikibazo cy’umutoza Afhamia Lotfi nawe wamaze gutegura ikirego kizaza kiyongeye kuri ibi biri muri FIFA.

Muri iyi nteko rusange ishobora kuzavugirwamo ibintu bidasanzwe, biravugwa ko Paul Muvunyi ashobora gutanga ibaruwa isezera ku gukomeza kuyobora iyi kipe, ariko kandi hari n’amakuru avuga ko abagize inteko rusange bazasaba Twagirayezu Thadee kwegura kubera ibintu batemera uyu muyobozi arimo gukora.

Ubwo ikipe ya APR FC yatsindaga Rayon Sports ibitego 3-0, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona wabaye tariki 8 Ugushyingo 2025, abakunzi b’iyi kipe bagaragaje akababaro kabo ndetse basaba perezida wa Rayon Sports gusezera kuko ikipe irimo kumurusha imbaraga.

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 13. Iyi kipe ntabwo irazana umutoza mukuru kuko uri gutoza kugeza ubu ni Aruna Feruzi wari umutoza wungirije Afhamia Lotfi.

 Ntabwo Kiyovu tuzayibabaza nko mu 2017, tuzayibabaza gahoro - Paul Muvunyi  yateguje Urucaca | IGIHEPaul Muvunyi ashobora kwegura ku nshingano zo kuyobora Rayon Sports

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Paul Muvunyi ashobora kwegura mu cyumweru kimwe kiri imbere

Nov 15, 2025 - 08:53
Nov 15, 2025 - 08:54