Perezida Samia arasaba ko imanza z’urubyiruko ruregwa ubugambanyi zisuzumwa neza
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatangaje icyemezo gikomeye kigamije gusubiramo imanza z’urubyiruko rwinshi rwaregwaga ubugambanyi mu gihe cy’imyigaragambyo yakurikiye amatora.
Perezida Samia yavuze ko hari abakurikiranyweho ibyaha “batazi uburemere bw’ibyo barimo” n’abandi “bapfuye gukurikira abandi", bityo hakenewe isuzuma ryimbitse.
Mu ijambo rye, Perezida Samia yagize ati “Namenye amakuru ko urubyiruko rwinshi rwafunzwe rushinjwa ubugambanyi. Benshi ntibari babizi, abandi bakurikiye rubanda. Ntegetse inzego z’ubutabera gusuzuma imanza zabo, kandi ku babikoze batabigambiriye, ndasaba ko ibihano byabo byakurwaho".
Ibi bibaye mu gihe imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abatavuga rumwe na Leta bakomeje kugaragaza impungenge ku mubare w’abapfuye n’abafashwe mu gihe cy’imyigaragambyo, bamwe bavuga ko imibare itamenyekana neza kandi hari ibirego by’ihohoterwa bishinjwa inzego z’umutekano.
Perezida Samia yasabye urubyiruko kwirinda ibikorwa bishobora gukurura umutekano muke, abibutsa ko igihugu gifite ejo hazaza gishingiye ku kwiyubaka no kubana mu mahoro.
Yibukije ati “Iki gihugu ni icyanyu. Ntimukemere gushukwa ngo musenye ibyo mugomba kubaka".
Nubwo ijambo rye ryakiriwe na bamwe nk’intambwe yo kugarura icyizere, abasesenguzi bavuga ko bizasaba ibikorwa bifatika, birimo kugaragaza ukuri ku byabaye no gukemura imanza mu mucyo, kugira ngo urwego rw’ubutabera rugarukane icyizere mu baturage.


Kinyarwanda
English
Swahili









