issa
Huye: Barinubira serivisi mbi zitangwa n'abafotora mu by'irangamuntu

Dec 30, 2025 - 16:19
 0

Mu karere ka Huye mu murenge wa Mukura, bamwe mu baturage barinubira agasuzuguro na serivisi mbi idashimishije bahabwa na bamwe mu bafotora irangamuntu koranabuhanga.

Mu karere ka Huye mu murenge wa Mukura ahari gukorerwa igikorwa cyo kwifotoza irangamuntu koranabuhanga, bamwe mu baturage bahazindukiye babwiye UKWELI TIMES ko nubwo bazindutse, icya bazinduye kitarimo gukemuka ahubwo ko barimo gusiragizwa.

Umusaza witwa Rwamiyaga Philipo avuga ko yageze ku murenge saa kumi n’ebyiri ariko nta n'umwe wigeze ureba imyaka afite byibuze ngo amuhe serivisi afotorwe yitahire.

Yagize ati “Saa kumi n’ebyiri narindi aha nizinduye rwose ariko kugeza iyi saa kumi nta muntu n'umwe uramfotora, ubona ko nyine aba bafotora nta muntu baba bitayeho. Wenda nkatwe dukuze bagakwiye kudufotora tukitahira bakareka kutwiriza duhagaze kandi tunisaziye.”

Uyu musaza avuga ko yangiwe kwifotoza kubera ko nta ndangamuntu isanzwe afite bitewe n’uko yafunzwe igatakara, ariko afite icyangombwa kiyisimbura gusa abafotora ntabwo bigeze bagihaye agaciro.

Ati “Mfunguwe vuba nta ndangamuntu mfite ariko nubwo mfite icyemezo kiyisimbura banyangiye kwifotoza ahubwo bakomeza babwira ngo ninjye kwaka code, iyo code rero ntibansobanuriye iyo ari yo kubera ko nagiye kuyisaba ubuyobozi bw’uyu murenge wacu ntibayimpa, baba babwira ngo jya aha, garuka aha, subira hariya, jyaho, garuka kandi ndisaziye.”

Nyirazigana Annonciathe, umubyeyi nawe utuye muri uwo murenge wa Mukura, yabwiye UKWELI TIMES ko yaje kwifotoza azanye n’abahungu be ariko bakaba banze gufotorwa.

Ati “Badusiragije bituma tunanirwa. Naje kwifotoza kare nzindutse n’abasore banjye ariko barahaturaje. Twaageze aha batarafungura bakiza rero bahita badusaba code, niko kuza kuyisaba ubuyobozi bw’uyu murenge ariko ntayo baraduha. Kandi uyu munsi ni uwa kabiri tuje aha kuko ubwa mbere twaraje badusaba code ya sisiteme itwemerera kwifotoza, tuza kuyireba hano nabwo birangira dutashye.”

Aba baturage ndetse n’urubyiruko ubonako rwari rwazindukiye kwifotoza bavuga ko serivisi barimo guhabwa idakwiye ndetse ko ikibazo atari icy’abantu benshi cyangwa abakozi bacye barimo gufotora ahubwo ko ari agaciro gake barimo guhabwa cyane ko ngo mu bafotora harimo n’abigira kuri telefone kandi hari ababategereje.

Umuyobozi ushinzwe gukora no gukwirakwiza indangamuntu mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu NIDA, Dieudonné Manago Kayihura, aganira na UKWELI TIMES yavuze ko icyo kibazo kigiye gushakirwa umuti abaturage batari kwemererwa kwifotoza bakabikorerwa, cyane ko mu karere ka Huye ibikorwa byo kwifotoza birimo kugenda bigera ku musozo bitewe n’uko ari ho igikorwa cyo gufotora irangamuntu koranabuhanga cyatangiriye.

Yagize ati “Abaturage batari kwemererwa kwifotoza akenshi biterwa n’uko haba hari ibyemezo badafite bituma batemererwa kwifotoza ariko abo barimo gusabwa code tuzi neza ko uyisabye ahita ayihabwa byihuse bityo agahita afotorwa. Gusa kuba hari abo biri kubuza kwifotoza tugiye kubishakira umuti wenda bikemuke vuba abantu basoze kwifotoza neza.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibijyanye na serivisi mbi nabyo bigiye gukemurwa mu gihe kitarambiranye, avuga ko nubwo bimeze bityo ikigero cy’abamaze gufotorwa mu karere ka Huye kigeze kuri 60% mu gihe byari byitezwe ko ibikorwa byo gufotora muri ako karere byari burangire mu Ugushyingo.

Ati “Ubundi twari twiteze ko byibuze mu Ugushyingo tugomba kuba dusoje gufotora muri Huye, byatinda wenda bikarangirana n’Ukuboza ariko siko bimeze kubera ko ubu tumaze gufotora ku kigero cya 60%. Ibyo rero byatumye abakozi bamwe basigara muri Huye abandi bajya mu tundi turere kugira ngo hose ibikorwa byo gufotora bitangire.

Turatanga ikizere cy’uko ibyo bibazo birimo bigiye gukemuka kandi ikindi ni uko dushobora kugarura abakozi mu karere ka Huye kugira ngo bafashe abo twahasize bityo abaturage bose bahatuye babashe gufotorwa.”

Irangamuntu koranabuhanga biteganyijwe ko ibikorwa bijyanye na yo bigomba kurangira mu myaka itatu bikazatwara asaga miliyari 40 Frw.

Dec 30, 2025 - 17:20