issa
Abagororwa basaga 80 barekuwe mu bwumvikane n’Ubushinjacyaha

Nov 14, 2025 - 10:36
 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko abagera kuri 85 bo mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere barekuwe nyuma yo kugirana ubwumvikane n’Ubushinjacyaha ndetse n’abo bakoreye ibyaha, hibandwa ku kwemera icyaha nk’uko biteganywa n’amategeko mashya agenga iyi gahunda.

Ibi byatangajwe ku wa 13 Ugushyingo 2025, ubwo hatangazwaga ku mugaragaro gahunda yo kugabanyiriza ibihano abemera icyaha, gahunda yari imaze iminsi ikorerwa no mu yandi magororero atandukanye mu gihugu. Ni gahunda igamije kongerera imbaraga ubutabera bushingiye ku bumwe, gusubiza icyizere abahohotewe ndetse no gufasha abakoze ibyaha kongera kubaka ubuzima bushya binyuze mu kwemera no gusaba imbabazi.

Abarekuwe barimo abari barakatiwe igifungo cyasubitswe, ndetse n’abandi bari mu nzira zo guhanishwa ibihano. Byose byakozwe hashingiwe ku masezerano y’ubwumvikane hagati y’impande zose bireba.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, wari witabiriye iki gikorwa, yasabye abagororwa kuyoboka uyu muco wo kwemera icyaha aho gutsimbarara ku bidafite ishingiro.

Yagize ati “Kwemera icyaha ni intambwe ikomeye mu nzira y’ubutabera no kugororoka. Utsimbaraye ntacyo bimufasha, ariko uwemeye icyaha agafasha no mu bwumvikane aba afunguye inzira yo guhinduka no kongera kubaka ubuzima bwe bushya".

Mukantaganzwa yavuze ko iyi gahunda ifasha ubutabera bw’u Rwanda kugenda neza kandi igatanga umusaruro ku mpande zose: Ubushinjacyaha, abahohotewe ndetse n’abagororwa ubwabo.

RCS igaragaza ko iyi gahunda ifasha mu kugabanya ubucucike mu magororero no kongera imbaraga z’ubutabera bwubakiye ku bumvikane n’ukuri.

Nov 14, 2025 - 10:37