issa
Nyarugenge: Umugore wiyubashye yafashwe arimo gutuburira abarwayi mu bitaro bya CHUK

Jan 16, 2026 - 11:02
 0

Umugore bigaragara ko yiyubashye yafatiwemu Bitaro bya Kaminuza bya CHUK biherereye mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge arimo gutuburira abarwayi n’indembe ashaka kubiba amafaraga yabo.

Uyu mugore yafashwe ku manywa yo ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026.

Abatangabuhamwa babwiye UKWELITIMES, ko uyu mugore yegeraga abarwayi badafite abarwaza bashaka kugura ibintu cyangwa koherereza abantu baziranye amafaranga kugira ngo babazanire ibintu bifuza kwa muganga aho barwariye, yarangiza akayatwara.

Umwe yagize ati “ Bahafatiye umugore ubona ko yiyubashye, mbese yazaga akegera nk’umurwayi abona ko akeneye ubufasha udafite umurwaza yabona ashaka nk’ikintu akamubwira ngo reka ngufashe zana njye kukugurira yamuha amafaranga kwa kundi kuri momo agahita ayajyana.”

Undi yagize ati “ Uburyo se sha ari umugore mwiza wiyubashye? yegeraga abarwayi badafite nk’abarwaza bakagira ngo ni umuntu mwiza kuko unabona ko yiyubashye bakayamuha bamwizeye kuri fone ye akagenda agiye.”

Bamwe mu barwaza bari muri CHUK, bo bavuze ko atari ubwa mbere yari ageze muri ibi bitaro kuko yahoraga aza akahibira abarwayi n’indembe.

Uwamariya Nadine yagize ati “Yari yaribye abantu benshi kuko bamufata abantu bose bahise bavugako bamuzi.’

Yongeyeho ko uyu mugore ubwo yavumburwaga yari amaze kwiba abarwayi bagera kuri bane ammafaranga yabo.

UKWELITIMES, yageze muri CHUK, polisi imaze gutwara muri yombi uyu mugore.

Jan 16, 2026 - 11:12