Ibihano ku bacuruza ibiyobyabwenge
Kuva muri Mutarama kugeza mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Kamena 2025, hafashwe abantu 778 bakurikiranyweho gucuruza, gukwirakwiza no gukoresha ibiyobyabwenge, aho muri bo, abasaga gato 87.5% bari munsi y’imyaka 40, bigaragara ko abenshi mu babikoresha ari urubyiruko.
Ingingo ya 263 y'Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange.
Ikomeza ivuga ko
Umuntu wese uhamijwe n'urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n'amategeko ahanishwa; igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye;
igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 n’ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 15 ariko atarenze mililiyoni 20 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bikomeye n' igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku biyobyabwenge byoroheje.


Kinyarwanda
English
Swahili









