issa
I Burundi ,haravugwa ubujura budasanzwe bw'amafaranga arenga milliyaridi 10 z'amarundi

Oct 26, 2025 - 16:46
 0

Mu Burundi, haravugwa ubujura budasanzwe bukorerwa abaturage binyuze mu mashyirahamwe yo kuzigama no kugurizanya, aho abanya gihugu basabwa amafaranga babizeza inyungu idasanzwe buri kwezi, buri mwaka, cyangwa ku gihe runaka bikarangira babacucuye utwabo!

banki Nkuru y’Igihugu cy'Uburundi (BRB) yatangiye kuburira  abanyagihugu kwirinda kugwa mu mutego w’amashyirahamwe mato mato yo kuzigama no kugurizanya akomeje kubambura amafaranga yabo, aho byagaragaye ko mu gihe cy’imyaka itatu amaze kwambura abanyamuryango amafaranga agera hafi kuri miliyari 10 z’amafaranga y’Abarundi.

Simplice Nsabiyumva, umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ama banki n’amashirahamwe yo kuzigama no kugurizanya (Microfinances), yabwiye ikinyamakuru cyimwe cy'Abongereza ko ayo mashyirahamwe, azwi nka Groupement Communautaires Financiers (GCF), akoresha amayeri yo kubeshya abaturage ngo babikemo amafaranga yabo, ababwira ko bazajya babaha inyungu zihanitse.

Aya mashyirahamwe akoresha amayeri yo kubeshya abaturage, ababwira ko bazabona inyungu nyinshi, ariko nyuma akabambura amafaranga yabo. .

Ibi byabaye ingorabahizi ikomeye ku baturage, aho bamwe bamaze gutakaza amafaranga yabo yose, abandi bakaba barasabwe kwitabaza ubutabera kugira ngo basubizwe imitungo yabo.

Nsabiyumva yagize ati:

“Aba bantu babwira abaturage bati ‘zana amafaranga yawe tuzaguha inyungu ya 60% ku mwaka’, mu gihe mu ma banki asanzwe cyangwa mu yandi mashyirahamwe yemewe inyungu itarenga 7%. Ibyo byose biba ari amayeri yo kubakurura  kugira ngo babikemo amafaranga menshi, bikarangira bayabibye yose.”

Oct 26, 2025 - 16:50