issa
Nyamasheke: Inzu eshanu zicururizwamo zafashwe n'inkongi

Sep 6, 2025 - 11:32
 0

Mu gasantere k’ubucuruzi ka Murindi gaherereye mu Kagari ka Burimba, Umurenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, kahiriyemo inyubako eshanu z’ubucuruzi z’imiryango 11.

Amakuru avuga ko aya maduka uko ari atanu yakongotse anatikiriramo ibicuruzwa bifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 10.

Umugabo witwa Ndinzumukiza Eric, uri mu basizwe iheruheru n’iyi nkongi, yavuze ko inyubako ye yahiye yari ifite agaciro k’arenga 12 000 000, yayicururizagamo, yahiramo ibicuruzwa by’arenga 4, 000 000, ndetse iyi nkongi ikaba yaratewe na kashi pawa yo ku ipoto yaturitse ubwo umuriro wari wagiye wagarukaga.

Yagize ati: “Twawutegereje tubona uratinze turakinga turitahira. Ugarutse mu ma saa yine z’ijoro twumva abazamu baduhamagara batubwira ko bumvise ikintu giturika, babona mu gikoni cy’inzu y’uwitwa Sayinzoga Modeste, ikorerwamo resitora ni ho umuriro utangiriye ufata n’inyubako zacu zose.’’

Yongeyeho ko bahise batabara, hamwe n’abandi baturage bahaturiye, barazimya ariko biba iby’ubusa ndetse na kizimyamoto ya polisi iza nyuma ntiyagira icyo iramira.

Yakomeje avuga ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza bizeye kuza kubwirwa icyabiteye, basanga ari amashyanyarazi REG ikabariha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Mukamusabyimana Marie Jeanne, yemeje ko koko izi nyubako zahiye ubwo umuriro wari wagiye wagarukaga, anashimangira ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyo nkongi.

Yagize ati: “Igihe tugitegereje icyo inzego zibishinzwe, ziri mu iperereza zitubwira, turihanganisha abagizweho ingaruka n’iyi nkongi bose, tukanaboneraho kongera gusaba abaturage kujya bashyira imitungo yabo mu bwishingizi.”

Hamaze iminsi humvikana inkongi z’umuriro mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, aho mu Karere ka Rusizi inyubako 3 zo guturamo zakongotse n’ibyarimo byose mu mpera z’ukwezi kwa Kanama n’itariki ya 1 Nzeri 2025, zigashya nta bwishingizi zifite, abaturage bakavuga ko izo nkongi ari ikibazo gikomeje kubahangayikisha.