issa
Gitega: Byasabye ubuyobozi kugira ngo ahembe  umwana w'imyaka 15 yakoreshaga akazi ko mu rugo

Apr 21, 2026 - 19:50
 0

Umugore wo mu Kagari ka Cyinyange mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge yirukanye umwana w'imyaka 15 yakoreshaga akazi ko mu rugo atamuhembye ndetse atanamuhaye amafaranga y'urugendo, hitabazwa ubuyobozi kugira ngo bukemure icyo kibazo.

Ibi byabaye ahagana saa Kumi n'imwe z'umugoroba wo kuri uyu wa 21 Mata 2026.

Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES, ko uwo mwana w'umukobwa avuka i Kamonyi ndetse yahembwagwa ibihumbi 15Frw mu Kwezi.

Bavuga ko uyu mugore yakoreshaga uyu mwana imirimo ivunanye myinshi kandi yanamutotezaga cyane.

Uwiduhaye Yvette yagize Ati " Kariya kana yagakoreshaga cyane kandi ngo wumve cyane gusa icyadutangaje cyane n'uburyo yanakirukanye akanga kugahemba habe ntanagahe itike."

Undi muturage yagize Ati "Twabonye yanze duhitamo kujya kubimbwira abayobozi bari mu Nteko y'abaturage kugira ngo turebe ko kariya kana kafashwa."

Yongeyeho ko muri aka gace harimo abana benshi bakora akazi ko mu rugo kandi bitemewe.

Ubwo twateguraga iyi nkuru, bamwe mu baturage batubwiye ko Umunyamanga Nshingwarwa w'Akagari ka Kinyange gaherereye muri uwo Murenge wa Gitega, yari ageze aho uyu mwana w'umukobwa yakoreraga kugira ngo arebe uko yakwishyurwa ndetse umukoresha we atari kubyumva.

Apr 21, 2026 - 19:52