Ngoma: Basabwe kwitabira igikorwa cyo kwemeza imyirondoro muri gahunda yo gutanga Indangamuntu Koranabuhanga
Mu karere ka Ngoma hatangiye igikorwa cyo kwemeza imyirondoro y'abaturage no kubafotora muri gahunda yo gutanga Indangamuntu Koranabuhanga. Ubuyobozi bw'Akarere bwasabye abaturage kwitabira icyo gikorwa batanga amakuru akenewe.
Kuri uyu wa Kabiri taliki 21 Mata 2026, Mu Mirenge ya Mutenderi na Mugesera hatangirijwe igikorwa cyo kwemeza imyirondoro no gufotora abaturage, mu rwego rwo kubaha Indangamuntu Koranabuhanga. Icyo gikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu Murenge wa Mugesera.
Abaturage bo mu Murenge wa Mugesera watangirijwemo icyo gikorwa bavuga ko bishimiye uburyo bahabwaga serivisi bageze ku Murenge ahakorerwa icyo gikorwa.
Uwitwa Mukandayisenga Jeanne yagize ati “Twishimiye uburyo iki gikorwa cyatwegerejwe kandi kigakorwa neza. Indangamuntu Koranabuhanga izadufasha kubona serivisi bitatugoye kuko nta muntu uzongera kugira ikibazo cyo kuyitakaza.”
Uwitwa Niyonsenga Eric yagize ati “Iyi ndangamuntu nshya izadufasha cyane mu bijyanye n’umutekano w’amakuru yacu no kubona serivisi zizewe. Turashimira Leta yatekereje kuri iyi gahunda igezweho tukabika amakuru yacu mu buryo bw'Ikoranabuhanga.”
Umuyobozi w'Akarere Niyonagira Nathalie yasabye abaturage batuye mu karere ka Ngoma kwitabira icyo gikorwa ndetse bagatanga amakuru nyayo. Yagize ati “Indangamuntu Koranabuhanga izafasha mu koroshya serivisi zitandukanye zirimo iz’ubuzima, imari n’izindi. Turasaba abaturage kwitabira ari benshi kandi ku gihe, kugira ngo bose bayibone nta nkomyi.”
Icyo gikorwa kizakomeza mu mirenge yose igize Akarere ka Ngoma, aho abaturage basabwa gukurikiza ingengabihe yatanzwe no kwegera inzego zibegereye kugira ngo buzuze amakuru y'ingo zabo.
Igikorwa cyo kwemeza imyirondoro y'abaturage no kubafotora muri gahunda yo gutanga Indangamuntu Koranabuhanga kigomba no kubera no mu turere tundi two mu Ntara y'Iburasirazuba, ku ikubitiro kirimo kubera mu turere twa Bugesera, Kirehe na Ngoma.

Kinyarwanda
English
Swahili









