issa
Rwamagana: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bihaye umukoro utoroshye

Mar 2, 2026 - 21:00
 0

Mu nteko rusange y'abanyamuryango ba FPR -Inkotanyi mu karere ka Rwamagana, mu nteko rusange yabo biyemeje gushakira umuti ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage.

Muri iyo nteko rusange y'abanyamuryango ba FPR -Inkotanyi mu karere ka Rwamagana, yabaye ku cyumweru tariki ya 1 Werurwe 2026, abayitabiriye bagaragaje ko bagiye kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage birimo ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'ubuzererezi.

Ncamihigo Aloys, umwe mu bari bahagarariye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Karenge yavuze ko bagiye kugira uruhare mu gukemura ibibazo birimo ikibazo cy'abana bajya mu buzererezi.

Yagize ati "Twaganiriye ku ngingo nyinshi, cyane cyane zireba abanyamuryango n'abaturage muri rusange, ariko mu byagarutsweho cyane hari ishyirwa mu bikorwa ry'ibyemezo ngiro amaraporo y'ibikorwa biba byarakozwe mu mwaka ushize naho tugeze. Aho hose twagiye dufata ibyemezo bihuye n'ibijyanye n'inshingano zacu, cyane ubukangurambaga buzamura umunyamuryango n'umuturage muri rusange."

Ncamihigo yakomeje agira ati " Dufite uruhare mu gukura abana ku muhanda, tubagarure mu muryango ndetse basubire mu mashuri kuko nabyo biri mu byemezo ngiro dukurikirana umunsi ku wundi, ibyo rero tuzabishyira mu bikorwa nk'inzego z'umuryango dufatanyije n'ubuyobozi bwite bwa Leta."

Ishimwe Rebeca, uri mu Rugaga rw'urubyiruko rushakimiye ku Muryango wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Muyumbu, yavuze ko urubyiruko rwihaye umukoro wo gukumira ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge no gukoresha inzoga zitujuje ubuzirange.

Yagize ati " Twabonye ko ikitwa ibiyobyabwenge, inzoga z'inkorano, ari cyo kintu kibasiye urubyiruko cyane, bigatuma rutanatera imbere uko bikwiye, twaganirijwe duhabwa ubujyanama ko tugomba gushaka ukuntu dukangurira bagenzi bacu bari mu biyobyabwenge kubivamo kugira ngo babashe gutera imbere kandi ko urubyiruko imbaraga z'urubyiruko ari imbaraga z'Igihugu niba muri ibyo batera imbere n'Igihugu gitere imbere ndetse n'Umuryango wa RPF ukomeze utere imbere."

Umuyobozi w'Umuryango wa FPR -Inkotanyi mu karere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi, yavuze ko iyi nteko rusange yafatiwe imyanzuro y'Inteko rusange, iba igamije kureba aho abantu bageze no kurebera hamwe ibyo babashize kugeraho mu buryo bwiza, ndetse aho barebye cyangwa byagenze gahoro kugira ngo bibe uburyo bwo gufata ingamba n'ibyemezo byo kwihuta cyane, no kubasha gusoza ibyo batabashije kugeraho byadindiye. Izi inteko zabaye kuva ku rwego rw'Umudugudu, Akagari, Umurenge, uyu munsi tukaba twayisoreje ku rwego rw'Akarere."

Mbonyumuvunyi yagarutse ku nyubako y'Ingoro y'Umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Intara ihuriyeho n'Akarere ka Rwamagana irimo kubakwa mu karere ka Rwamagana.

Yagize ati" Barayinyotewe nibyo kandi kuyinyoterwa bifite ishingiro/. Mwabonye ko twakoreye mu ihema kuko nta hantu dufite hakakira abanyamuryango bagera hafi ku 1000 nkabari hano. Iyi nyubako nabwira abanyamuryango ko izaza gukemura ikibazo, kandi izaza vuba uko biteganyijwe muri iyi mpeshyi tuzayitaha. 

Ubwo rero bivuze ngo tuzaba duciye ukubiri n'ihema, ni inyubako nziza cyane izabasha kwakira abantu barenga 800 kandi bicaye neza, ahantu heza."

Mar 2, 2026 - 21:04