Nyarugenge:Polisi iri gushaka abajura bagaragaye bari gutemagura abaturage mu nzira
Abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge, baravuga ko babangamiwe cyane n'abajura babategera muri Kaburimbo bakabambura ibyabo ndetse bagasiga babatemesheje imihoro n'ibyuma baba bitwaje.
Ibi babitangaje nyuma y'uko UKWELITIMES, ifashe amashusho abajura batatu bari kwamburira muri Kaburimbo abaturage bo mu Kagari ka Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge ndetse bagasiga batemaguye umukobwa bari barimo kwambura ibyo yari afite.
Abatuye muri aka gace babwiye UKWELITIMES ko bugarijwe n'abajura babategera mu nzira bakabambura ndetse bakanasiga babakomerekeje bakoresheje intwaro gakondo zirimo ibyuma n'imihoro.
Umwe yagize ati "Ni mudukorere ubuvugizi abajura baraturembeje kandi babikora hakiri kare."
Undi yagize ati "Abajura badutse barusha interahamwe ubugome uzi ko banadutegera muri Kaburimbo ntawe bikanga?"
Yakomeje agira ati "Irondo ntacyo rimaze ni ukurya amafaranga yacu gusa, noneho kuva babongera umushahara ntacyo bagikora saa sita z'ijoro abanyerondo bose baba biryamiye yewe hari n'inzira batanyuramo."
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, we yambwiye UKWELITIMES ko Polisi yatangiye gushakisha aba bajura.
Ati " Ntabwo ari itsinda ry'abajura, ni abajura, ibikorwa byo gushaka ababikoze byatangiye nibafatwa tuzabamenyesha."
Yongeyeho ko abantu bose bakomerekejwe n'abo bajura bajyanywe kwa muganga.
#Nyarugenge: Polisi iri gushaka abajura bagaragaye bari gutema umuturage mu nzira
Inkuru irambuye⬇️
▶️ https://t.co/McOgTReqAq@Rwandapolice @RIB_Rw
✍️Thamimu pic.twitter.com/TiW6EH927v — UKWELITIMES (@UKWELITIMES) September 11, 2025


Kinyarwanda
English
Swahili









