issa
U Rwanda rwamaganye igitero cya Israel cyahitanye abantu muri Qatar

Sep 12, 2025 - 11:34
 0

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yamaganye bikomeye igitero cya Israel cyagabwe i Doha muri Qatar ku wa 9 Nzeri kigahitana bamwe mu bakozi b’iki gihugu.

Ibi Leta y’u Rwanda yabigarutseho mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Nzeri, aho u Rwanda rwihanganishije icyo gihugu cya Qatar hamwe n’imiryango yaburiye ababo muri icyo gitero.

Leta y’u Rwanda muri iryo tangazo yagaragaje impungenge z’uko ibikorwa nk’ibyo hatabayeho kubikemura bishobora gusenya amahame y’ubufatanye mpuzamahanga no guhungabanya ituze ku isi.

Ni mu magambo agira ati "Itoneshwa ry’aya mahame ashingiye ku mikoranire y’ibihugu ni ibintu biteye inkeke kandi bikwiye kwitonderwa, bishobora gusunika isi mu rwego rwo kubaho nta mategeko agenga imibanire, ibintu bidafite isura n’ingero mu mateka y’iki gihe.”

U Rwanda kandi rwanenze bamwe mu mpuguke n’amahanga babona ko ibyo byose biba ariko ntibagire icyo babikoraho, ndetse ko uko kwirengagiza kugumya kugaragara gushobora gukurura akaduruvayo gakomeye kurushaho.

Ni mu gihe kandi Guverinoma y’u Rwanda yashimiye Qatar ku bwo uruhare ikomeje kugira mu guhuza impande zitandukanye mu bibazo bya politiki n’amahoro haba mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika muri rusange, ndetse ko ari iby’agaciro gakomeye kugira ubufatanye nayo.

U Rwanda rwasoje rusaba ko hashakwa umuti wihuse kandi ukwiye wubahiriza amahame ku bibazo biri gukurura imvururu mu karere.

Sep 12, 2025 - 12:00