Burera: Amaterasi yahinduye imibereho y’abaturage
Bamwe mu baturage bakorera umwuga w'ubuhinzi mu Ntara y’Amajyaruguru, nyuma yo kwishimira amaterasi bubakiwe mu rwego rwo kurinda isuri n’imyaka yabo, bavuga ko barimo kweza neza umusaruro ukaba urimo kuboneka.
Mukandayisenga Claudine, umuhinzi wo mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rugarama, avuga ko yishimiye amaterasi bubakiwe nk’abaturage ndetse ko arimo kubafasha kurwanya isuri, ubu bakaba barimo kweza neza.
Yagize ati “Byaradushimishije cyane kubona twubakirwa amaterasi kuko mbere wasangaga umuntu ntacyo asaruye kandi yarahinze bitewe n’isuri, ariko ubu bimeze neza, ubutaka bufata amazi neza, umusaruro twabonaga wikubye kabiri.”
Habimana Jean de Dieu nawe utuye muri uwo Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, avuga ko we amaterasi yamufashije kubona akazi abasha kwikura mu bukene.
Ati “Amaterasi yaduhaye akazi kuko twahawe imirimo yo kuyubaka, bidufasha kubona ubutaka bwera natwe ubu dukirigita ifaranga.”
Mu Ntara y’Amajyaruguru si Burera gusa yubakiwe amaterasi kuko mu Karere ka Gicumbi hubatswe amaterasi agera ku buso bwa hegitari ibihumbi 12, ibyo bikorwa mu rwego rwo kurwanya isuri no kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Ntakirutimana Théogène, ushinzwe guteza imbere ubuhinzi bwihanganira ihindagurika ry’ikirere mu Karere ka Gicumbi, yabwiye Radio Salus ko ayo materasi yose yubatswe ku mpamvu zitandukanye.
Ati “Amaterasi yubatswe afasha ubutaka kugumana amazi, kubungabunga intungakimera z’ubutaka, kongera umusaruro w'ubuhinzi, ndetse no kurinda urusobe rw’ibinyabuzima, ibyo byose bikaba igisubizo kirambye ku isuri n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.”
Hagati ya 2023 na 2024, Leta y’u Rwanda yubatse amaterasi agezweho ku buso bugera kuri hegitari ibihumbi 138 mu rwego rwo kurwanya isuri, guteza imbere ubuhinzi, no kongera umusaruro bikaba biteganyijwe ko ayo materasi azagera kuri hegitari ibihumbi 167 muri 2029.


Kinyarwanda
English
Swahili









